1752241912434 (1)

Bishop Gafaranga yagumishijwe mu gihome

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri i Rusororo rwasomye umwanzuro ku bujurire bwa Habiyambere Zacharie, uzwi nka Bishop Gafaranga, rutesha agaciro ibyo yari yatanze asaba kurekurwa.

Bishop Gafaranga azakomeza gufungwa mu gihe ategereje urubanza mu mizi ku byaha byo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke umugore we Annet Murava.

Urukiko rwasanze impamvu z’ubujurire zitari zifite ishingiro, kandi ko nta cyigaragaza ko habaye uburenganzira bwe bwahonyowe mu mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwamufunze by’agateganyo ku wa 23 Gicurasi 2025.

Mu iburanisha ryo ku wa 7 Nyakanga 2025, Bishop Gafaranga ntiyigeze asaba imbabazi cyangwa ngo yerekane kwicuza, ahubwo yakomeje kwihakana ibyaha, avuga ko ubushinjacyaha bumugendaho.

Yafashwe na RIB ku wa 7 Gicurasi 2025 nyuma y’ikirego cyatanzwe na Murava, bashakanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *