Nyuma y’urugendo rw’urukundo rwamaze igihe, umukinnyi wa filime ukunzwe mu Rwanda, Kayitesi Alice wamenyekanye cyane nka “Linda” muri filime y’uruhererekane “Umuturanyi” yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe bwite.
Ku wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025, Kayitesi Alice yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Muyenzi Rodrigue mu muhango wabereye mu murenge wa Nyarugenge.
Ni umuhango witabiriwe n’abagize imiryango yombi ndetse n’inshuti za hafi, wabaye mu buryo bwubashywe kandi bwubahiriza amategeko agenga ishyingirwa.
Bukeye bwaho, ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, habaye ibirori bikomeye byo gusaba no gukwa byabereye mu mujyi wa Kigali.
Ni ibirori byari byateguwe ku rwego rwo hejuru, byaranzwe n’umuco nyarwanda, imbyino, indirimbo, n’amarangamutima y’urukundo.
Muri ibi birori bayobowe n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Chita, umuhanzi Niyo Bosco yaririmbiye abari aho.
Kayitesi Alice akunzwe cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda kubera ubuhanga n’ubushake agaragaza mu gukina, by’umwihariko muri filime “Umuturanyi” yamuhesheje izina rikomeye mu bakunzi ba cinema.
Uru rukundo rwe na Rodrigue rumaze igihe rugaragara mu buryo bw’ibanga, ariko rwagiye rumvikanaho gake mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.


