Leta ya Uganda yamaze gushyira abasirikare bayo ku mupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda kugirango gikumire Abanyarwanda kivuga ko bashobora kwambuka bajyayo bagakwirakwiza icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Ni nyuma y’uko ibihugu byombi bitangaje ko imipaka ibihuza ifunzwe ariko ibitangazamakuru byo muri Uganda bigakomeza gukwirakwiza inkuru zivuga ko hari Abanyarwanda bari guca mu rihumye bakambuka bajya muri Uganda ikaba ivuga ko aribo baba bakomeje gusakaza Covid-19 muri iki gihugu kimaze gutangaza abarwayi 14 ku butaka bwacyo. Aya makuru yemejwe na Darius Ndinda, Komiseri uhagarariye ingabo mu Karere ka Kabale ihana umupaka n’u Rwanda wabwiye Chimp Reports ko ari ingamba zafashwe nyuma y’uko hari Abanyarwanda batawe muri yombi bambuka bajya muri iki gihugu bivugwa ko bahungaga kubera umuvuduko iki cyorezo kiriho mu Rwanda. Ubusanzwe ku mupaka rusange uhuza u Rwanda na Uganda habaga hacunzwe umutekano na Polisi z’ibihugu ku mpande zombi ariko kuri uyu wa Gatatu igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ari cyo kigiye kuba gicunga ku mupaka ku ruhande rwa Uganda mu rwego rwo gukumira Abanyarwanda bajyayo. Mbere y’uko Uganda itangaza umurwayi wa mbere wa Coronavirus ku butaka bwayo, akaba umugabo w’Umugande w’imyaka 36 wari wageze muri iki gihugu avuye i Dubai tariki 21 Werurwe 2020 yari yaragiye ishinja u Rwanda Abanyarwanda gushaka gukwirakwiza iki cyorezo muri iki gihugu ahanini ahanini bikanashingira ku mubano w’ibihugu byombi usanzwe utameze neza. Ibi byaje kwemezwa n’amafoto y’ibyangombwa by’Umunyarwandakazi witwa Mukeshimana Delphine yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikinyamakuru Skyreports cyo muri Uganda cyandika ko yoherejwe n’u Rwanda ngo agemure iki cyorezo muri Uganda nyamara atari ukuri kuko Mukeshimana atigeze aba mu banduye iyi ndwara kandi akaba inzego z’ubuzima zikaba zaramushakishije zigasanga adaheruka no gukandagira ku butaka bwa Uganda kuko ubu atuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko kugeza ubu ibarura abarwayi 41 ba Covid-19 mugihe iya Uganda itangaza koi maze kubona abarwayi 14. Ibi bikaba byaratumye ibihugu byombi biba bihugiye mu guhangana n’iki cyorezo bikaba byarabaye bisubitse ibiganiro byo kwiga ku bibazo bya politiki bisanzwe bifitanye.

12 Responses
Uganda yashyize abasirikare ku mupaka uyihuza n’u Rwanda
Harya ubwo nukuba udashaka uwuhungira iwawe ibyo na 1994 byarabaye Kandi hagira abarokoka ibaze kwirukana uwuguhunguyiyeho ninkibyo ndi kubona hano inyamirambo banze kwandika kurutonde rwabo leta yafasha mu biribwa… ngo utari kavukire ntibakwandika cg ngo ubanze utange 5000f ukibaza uti nubundi inda yanyu ijya yuzura bantu bintu binyamirambo? (Baswahiremwe)

Ariko ko mbona abaturuka dubai ari bo bari kuzana ubu burwayi mu karere cyane bimeze bite?

Nina ibyago,akaga n,ingorane bidahuje abantu,bazahuzwa n,iki?

Ubwose ibyiwanyu inyamirambo bihuriyehe niyi nkuru ubwo nibwo bwenge bwawe ubuyobozi bugarukira Aho kuruwo 5000? Jya ukura naho Uganda nifunge cyane konumvise iwabo Ari 49 mugitondo nabanyarwanda? CG abanyarwanda nibo Bari American+Italian+ espany