240827-sean-kingston-mother-mb-0903-73177b

Nyina wa Kingston yoherejwe muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Nyina w’umuhanzi w’Umunyamerika Sean Kingston, Janice Turner yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwambuzi yakize afatanyije n’umuhungu we.

Urukiko rwemeje ko kuva muri Mata 2023 kugeza Werurwe 2024, Turner na Sean Kingston (w’imyaka 35) bakoze ibikorwa bigize icyaha birimo gushuka abantu bavuga ko bishyuye ibicuruzwa birimo imodoka, amasaha y’agaciro n’ibindi, nyamara batigeze bishyura.

Mu byo baregwaga harimo: kwigwizaho amasaha abiri y’agaciro kangana na $480,000, indi saha ya $285,000, n’imodoka ya $159,702. Ibi byose byatwaye amafaranga arenga miliyoni $1, kandi ntibigeze bayishyura.

Urukiko rwasanze Turner ariwe mucurabwenge w’iyi gahunda y’uburiganya. Abunganira Turner bari basabye ko yakatirwa imyaka ibiri n’amezi atandatu kubera ubuzima bwe bubi n’amateka ye atarimo ibyaha bikomeye. Ariko umucamanza David S. Leibowitz yanze ubwo busabe.

Uru rubanza rwari rukurikiwe cyane kuko Sean Kingston yamamaye mu ndirimbo nka Beautiful Girls, Fire Burning na Eenie Meenie yakoranye na Justin Bieber.

Turner w’imyaka 63 yasabiwe no kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igifungo cye, kuko atari umwenegihugu. Uyu mugore si ubwa mbere ahamijwe icyaha, kuko no mu 2006 yigeze guhamwa n’icyaha cyo gutuburira banki.

Sean Kingston we azamenyeshwa igihano cye ku itariki ya 28 Kanama 2025.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *