Umugabo w’Umunyarwanda witwa Nambajimana Emmanuel wakoreraga akazi ko gucuruza ubuki mu guhugu cya Uganda arembeye mu Bitaro bya Byumba nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’igisirikare cya Uganda ashinjwa gushaka kwanduza abenegihugu Coronavirus.
Nambajimana avuga ko nyuma yo kwaduka kwa Coronavirus yabonye nta mikorere agahitamo gutaha. Ageze i Kabale ubwo yari kumwe na mugenzi we, Polisi yarabafashe ibashikiriza igisirikare ngo bajyanwe ku mupaka batahe ariko biza kurangira babanyujije izindi nzira bajya kubakubitira mu kigo cya gisirikare.
Yagize ati ” Badukubise inkoni z’imipira zirimo ibyuma imbere babivanga n’imigeri.”
Uretse Nambajimana, uwitwa Nshimyumukiza Michel na we yarahohotewe ndetse anamburwa ibyo yari afite kuwa Gatandatu w’icyumweru cyashize akaba yarakubitwaga anakangishwa kuraswa igihe agerageje gutoroka.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba, Dr. Ntihabose Corneille, yabwiye RBA ko nyuma yo guca mu cyuma basanze nta kibazo gikomeye Nambajimana afite. Yagize ati” Twamunyujije mu cyuma dufata ibizamini. Nta maraso yipfunditse cyangwa amazi yagiye mu bihaha. Ikibazo afite ni ububabare bukabije.”
Nambajimana avuga ko uretse ibyo yambuwe birimo n’amashiringi ya Uganda 2,500,000 ntiyongeye kumenya irengero rya mugenzi we bafatanwe kuko yabonye bamuzanira inkweto n’indangamuntu bye.
Uganda ikomeje kwirukana abaturage bo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba cyane Abanyarrwanda aho abantu 35 barimo Abanyarwanda 32 n’Abarundi batatu, baherutse kwirukanwa bashyirwa mu kato i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Mu minsi mike kandi abandi Banyarwanda 342 birukanwe muri Uganda bashinjwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.


