Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bataragerwaho n’ubufasha bw’ibiribwa Leta yageneye abatishoboye muri ibi bihe ibikorwa byinshi byinjiza amafaranga byahagaze kubera Coronavirus.
Aba baturage babwiye Bwiza.com ko batorohewe ninzara muri ibi bihe nyuma y’aho bashyizwe ku rutonde rw’abazafashwa ariko, kugeza ubu bakaba batarabona icyo kurya
Bibaza ikibazo gihari mu gihe banditswe mbere y’uko ibiribwa bitangira gutangwa ariko bakaba bataragerwaho. Umwe muri bo utasahatse ko amazina ye atangwazwa yagize ati ” Twebwe batubaruye kera Leta itaranatangira gutanga ibiryo. Ubu batangiye kubitanga nk’uko tugenda tubibona hirya no hino. Icyumweru kirashize none bongereyeho iminsi 15, ubu turabaho dute?”
Mugenzi we yunzemo ko ” Birirwa batwandika gute? Twumva ko ibiryo biri mu Murenge bimeze bite ko batabiduha, habuze iki?”
Aba baturage banze kuvuga amazina yabo banga kurebwa nabi ko bagaragaje ikibazo, bahuriza ku mpungenge z’uko bagiye kubaho muri iyi minsi 15 yiyongereyeho cyane ko n’ubufasha bari bamaze igihe bategereje babona butabageraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Deo Rugabirwa yabwiye Bwiza.com ko ubufasha Leta yageneye abaturage muri ibi bihe hari abo butarageraho.
Gitifu Rugabirwa avuga ko ubufasha bwabanje ku bari bababaye cyane. Ati ” Ntabwo abantu bose ubwa mbere bagezweho nk’uko mubizi. Ubufasha bwabonetse bwari ubw’abantu bababaye kurusha abandi mu tugari twose,”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ” Kuri ubu ari muri ULK aho turi kugabanira ku rwego rw’akarere kugira ngo tugere ku rundi rutonde twakoze. Ntabwo abaturage bose bazagerwaho kuko batababaye kimwe. Uko ubuyobozi bugenda buboneka buzajya busaranganywa mu bababaye kurusha abandi.”
Uyu muyobozi yahakanye ko hari ibyo kurya bikiri mu bubiko bw’Umurenge. Yavuze ko ” Hari imifuka itanu ya kawunga yatanzwe n’uruganda nayo igiye gusaranganwa i Nyabikenke.
Yasabye abaturage bifite kugoboka abatishoboye. Yibukije ko iki gihe ari icyo gufashanya muri uru rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Yasabye kandi abaturage kwirinda gushaka kujya ku rutonde kandi hari uko bahagaze, asaba ko baha umwanya abababye cyane.


