Kwibuka26: Abazagira ihungabana bazafashirizwa mu ngo kubera Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera mu ngo ku bwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus , ariko kubazagira ihungabana bazafashirizwa mu rugo hifashijwe uburyo butandukanye.

Mu itangazo CNLG yashyize ahagaragara, rivuga ko “ Abaturage bazibukira mu ngo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo, imbuga nkoranyambaga…”

Kubera ko kwibuka bizabera mu ngo, CNLG ivuga ko hari uburyo bwo gufasha abagize ihungabana bitewe n’ibyababayeho mu gihe cya Jenoide yakorewe Abatutsi. Itangazo riti “ Igihe habaye ikibazo cy’ihungabana abantu bari mu ngo, hazakoreshwa kwiyambaza umujyanama w’ubuzima cyangwa guhamagara ku murongo wa telefoni utishyurwa numero 114.

CNLG kandi itangaza ko ibikorwa byo kwibuka bisanzwe bikorwa hirya no hino bisubitswe kugeza igihe amabwiriza ya Leta y’u Rwanda yo gukumira icyorezo cya Coronavirus azahindukira.

Iyi komisiyo isaba Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biyubaka, bubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *