Shenzhen yabaye Umujyi wa mbere mu gihugu cy’Ubushinwa uhagaritse ubucuruzi bw’inyama z’imbwa n’iz’injangwe, nyuma y’uko bigaragaye ko icyorezo cya Virusi ya Corona cyugarije Isi cyakomotse mu nyamaswa z’agasozi.
Itegeko ryo kurya inyama z’imbwa n’iza nyirahuku muri Shenzhen rizatangira kubahirizwa guhera ku itariki ya 01 Gicurasi uyu mwaka.
Umuryango Humane Society International uvuga ko muri Aziya buri mwaka hicwa imbwa zibarirwa muri miliyoni 30 zikaribwa.
Cyakora cyo n’ubwo umubare w’izo nyamaswa zicwa zigamije kuribwa ari munini, Abashinwa benshi bavuga ko batigeze bazirya ndetse bakaba batanabiteganya.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byavuze ko Guverinoma y’uriya mujyi isanga “Imbwa n’injangwe nk’amatungo byaragiranye umubano wa hafi n’abantu kurusha izindi nyamaswa zose, kubuza kurya imbwa n’injangwe ndetse n’ibindi bikoko bikaba ari ibintu bisanzwe mu bihugu byateye imbere ndetse nko muri Hong Kong na Taiwan.”
Dr Peter Li, inzobere mu muryango HIS yashimye icyemezo cyafashwe kuko cyabangamiraga inyamaswa, avuga ko nibura mu Bushinwa imbwa zigera kuri miliyoni 10 n’injangwe miliyoni enye zibagwa buri mwaka.
Muri Gashyantare uyu mwaka, u Bushinwa bwahagaritse ubucuruzi no kurya inyama z’inyamaswa zo mu gasozi.
Ni icyemezo cyaje nyuma y’uko bigaragaye ko mu isoko ryo mu mujyi wa Wuhan rigurisha inyamaswa zo mu gasozi n’inyama zazo hashobora kuba harabaye inkomoko ya coronavirus, mbere yuko icyo cyorezo kiva mu nyamaswa kinjira mu bantu.
Magingo aya ku isi harabarurwa abakabakaba miliyoni imwe bamaze kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona, mu gihe abarenga 49,000 bamaze guhitanwa na cyo.
Mu Bushinwa Iki cyorezo cyaturutse harabarurwa abarenga 81,000 bacyanduye, mu gihe cyahitanye abarenga 3,000.


