Miss Keza Maolithia wegukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2022, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Cedric Rutazigwa, uzwi cyane mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri.
Ni inkuru yamenyekanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Keza, aho yashyizeho amafoto y’iki gikorwa cy’imbonekarimwe agaragaza ko yamaze kwemera ubusabe bw’uyu musore, akamwemerera gutangira urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo.
Yagize ati: “Mu gihe nyacyo, urukundo rwaraduhuje. Ubu k’ubwubuntu no gushima twateye intambwe igana ku kubana ubuziraherezo, yatangijwe na ‘Yego’.”
Miss Keza Maolithia ni we egukanye ikamba ry’Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2022.






