Umuturage witwa Mukandatirwa Lawurensiya utuye mu Kagari ka Muyange, Umurenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 6 Mata 2020, yasanze umurambo w’umusore mu murima we w’imyumbati. Abatuye muri ako gace babwiye TV 1 ko uyu musore wapfuye utamenyekanye amazina byagaragaraga ko yari akiri muto. Bavuga ko ” Ku munsi wabanje bari babonye uyu musore ari gukora ibiraka Mukandatirwa avuga ko aho uwo musore yapfiriye hagaragaraga imyumbati isa nk’aho yacukuwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muyange avuga ko aya amakuru ari yo kandi ngo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye uyu musore.



2 Responses
Kicukiro: Umurambo w’umusore wasanzwe mu murima w’imyumbati
Niharebwe icyaba cyateye urworupfu
Kicukiro: Umurambo w’umusore wasanzwe mu murima w’imyumbati
Niharebwe icyaba cyateye urworupfu