3B36326A-E712-4102-8437-5606B82E43EF-1122x897

Semuhungu Eric arafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Semuhungu Eric, umwe mu bakunze kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe na Polisi y’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko, aho agomba kumara iminsi itanu nk’igihano giteganywa ku bafatwa batwaye ikinyabiziga basinze.

Bivugwa ko ibyo bamwe bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko akurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu atari byo, ahubwo ari ugushaka kumusebya.

Umwe mu bamwegereye yavuze ko iyo ibyo byavugwaga byaba ari ukuri, yari kuba yarashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho gufungwa na Polisi.

Amategeko mu Rwanda ateganya ko igipimo cya alcoho mu maraso cya 0,08 (BAC) ari cyo ntarengwa ku muntu utwaye ikinyabiziga. Kurenga kuri uru rwego bihanishwa ihazabu ya 150.000 Frw n’iminsi itanu y’igifungo muri kasho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *