Ubutumwa Loni yageneye Isi mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guteres, yasabye abatuye Isi kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma ubwicanyi nk’ubwakorewe Abatutsi bwongera kubaho.

Ni mu butumwa Bwana Guteres yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye yagize ati”Abarenga miliyoni imwe bishwe mu buryo bwateguwe mu minsi 100 yonyine, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ntidukwiye kureka ko ayo mahano yongera kubaho.”

Guteres kandi yasabye abatuye Isi kuvuga oya ku mvugo z’urwango cyane urwibasira abanyamahanga ndetse bakajugunya imyumvire y’ubuhezanguni buterwa no kumva ko bamwe bakunda ibihugu byabo kurusha abandi.

Yabwiye abatuye Isi ko nibamenya ko ari umuntu umwe, bazashobora kwigobotora ibibazo bibugarije harimo n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Yagize ati” Twese nitumenya ko turi Umuryango umwe w’ikiremwamuntu gisangiye umubumbe umwe, tuzashobora kwigobotora ibibazo byinshi bitwugarije, kuva kuri COVID-19 kugeza ku ihindagurika ry’ibihe.”

Yasabye ibihugu kandi kwigira ku Rwanda kugira ngo byigobotore ibibazo bibyugarije, ngo kuko kuva Jenoside yaba rwerekanye ko bishoboka ko igihugu cyava mu bibazo kikongera kubaka Sosiyete irambye.

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 07 Mata, Abanyarwanda n’incuti zabo batangiye icyunamo cy’iminsi 100, mu rwego rwo kwibuka ku ncuro ya 26 abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ingangamatsiko y’uyu mwaka irasaba “Kwibuka twiyubaka.”

Cyakora kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko kwibuka bigomba gukorwa ariko hagandewe ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo Leta yashyizeho.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ubutumwa Loni yageneye Isi mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26
    Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

  2. Ubutumwa Loni yageneye Isi mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 26
    Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *