Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko igikorwa cyo guha abatishoboye ibyo kurya mu gihe cyo kwirinda Coronavirus cyagenze neza, gusa yemera ko hari aho gutanga iriya mfashanyo byakozwe nabi.
Ibi Minisitiri Shyaka yabitangaje ku wa 07 Mata, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ku wa 28 Werurwe ni bwo mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali hatangiye gutangwa imfashanyo igenewe abatishoboye yatanzwe na Leta, mu rwego rwo kubagoboka ngo inzara itabica muri iki gihe imirimo isa n’iyahagaze hirindwa ikwirakwira rya Coronavirus.
Nyuma yo gutanga biriya biribwa, hatangiye kumvikana amajwi y’abaturage bagaragaje kutishimira iriya gahunda, bavuga ko bahawe ibiribwa by’intica ntikize.
Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abagore bari bariye karungu, basaba Leta kureka kubaha intica ntikize idashobora gutunga imiryango yabo n’umunsi umwe ikavuga ko izamara icyumweru.
Uretse aya mashusho, hari n’abaturage bo mu mirenge itandukanye bagaragaje ko habaye uburiganya mu mitangire ya biriya biribwa, bituma bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Minisitiri Shyaka yavuze ko mu midugudu 1,158 igize Umujyi wa Kigali, 11 yonyine ingana nka 1% ari yo gutanga ibyo kurya bitagenze neza.
Yagize ati”Twakwirakwije ibiryo n’ibindi bintu by’ubutabazi mu midugudu yose 1,158 yo mu mujyi wa Kigali. Muri yo, twabaze imidugudu 11 aho gutanga ibyo kurya bitakozwe neza. Ni hafi 1 ku ijana. Ntidushobora kwibanda kuri 1 ku ijana ngo twibagirwe 99% k’ibyagenze neza.”
Minisitiri Shyaka yakomeje agira ati”Turemera ko mu bice bimwe na bimwe gahunda yo kugabura itagenze neza. Twarabibonye muri Kigarama, uduce tumwe na tumwe twa Nyamirambo, Rusororo na Ndera mu karere ka Gasabo ariko ibyo ni 1 ku ijana gusa. Tugomba kubikosora ariko igikorwa cyo gutanga ibyo kurya cyagenze neza.”
Minisitiri Shyaka yanavuze ku bayobozi b’inzego z’ibanze, avuga ko bitwaye neza muri kiriya gukorwaho ndetse ko n’aho kitagenze neza bagomba kubikosora.
Ku bijyanye no kuba ibyiciro byo gutanga imfashanyo byaratambutse hari ingo zitabihawe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko ubutaya ibyo kurya bizatangwa urugo ku rundi, mu rwego rwo kwirinda ko hari abajya ku biro bya Minisiteri ngo bagiye gusaba ibyo kurya.
Yibukije rubanda ko inkunga ya leta ari ubutabazi kandi ikaba ipimwa hashingiwe ku bagize buri muryango. Yavuze ko bishoboka ko abantu baba babanje kwitega ibirenze ibyo bahabwa, bityo ikaba impamvu yo kutanyurwa mu bihe bimwe na bimwe.
Yaboneyeho kwihanangiriza abantu bagaragaye bajugunya inkunga y’ibyo kurya bari bahawe, avuga bitemewe.



2 Responses
Minisitiri Shyaka yemeye ko hari aho gutanga imfashanyo igenewe abatishoboye byagenze nabi
ESE ubundi iZo mfashanyo bavuga zirihe?ni kiriya 1kg batanga NGO ni infashanyo.nabyo biba byatanzwe n’abaturage bagenzi babo.Leta nizane imfashanyo kuko muri Kigali inzarA iteye ubwoba
Minisitiri Shyaka yemeye ko hari aho gutanga imfashanyo igenewe abatishoboye byagenze nabi
ESE ubundi iZo mfashanyo bavuga zirihe?ni kiriya 1kg batanga NGO ni infashanyo.nabyo biba byatanzwe n’abaturage bagenzi babo.Leta nizane imfashanyo kuko muri Kigali inzarA iteye ubwoba