Hon. Sebaba: Ese ko bucya bukira amaherezo azaba ayahe?

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi ba karahanyuze ubu baraje bavuge ngo noneho Sebaba yigize umuhanzi kubera kubakumbuza uwahimbye ako bamwe muri mwe kandi benshi mutaherukaga kumva. None se si mu gihe kuko mbakuye mu bwigunge mwatewe n’iyi ntindi yaduteye tutazi iyo ivuye, ikaba ititiza Isi yose abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje twese tukaba twifashe ku itama twishwe n’agahinda kadushenguye umutima tutagira icyerekezo, ntitubashe gutamira no kumira, twumiwe twifashe mapfubyi?

Amaso yacu twayakanuriye nako twayahanze hanze mu bakomeye tugira ngo wenda hari agakiza kavayo imitima igasubira impembero. Reka da! nabo biyitaga abahanga byarabashobeye, ubu ntibaryama kandi ntibagoheka, ngabo za laboratwari, bagira ngo barebe ko bagira ubuvumbuzi bukaze ibyo nabyo bikiyongera ku buhangange bwabo, amanota akongera kwiyongera bagakomeza kwitwa ibihangane ku Isi, ikongera kubakomera amashyi atagerwa ku mashyi maze si ukubyimba nababwira iki!

Nyamara kandi amateka arahinduka kuko wasanga umwirabura, umwe uvangurwa agasuzugurwa, Imana imukoresheje agakora ibitangaza maze agatabara abihebye bose kubera iyi nyagwa yo karindagira.Erega Imana ntirobanura ku butoni, ahora agira neza kandi byose arabishoboye. None Umwami Yesu ntimuzi ko ababisha bagiye kumurimbura bamuhungishirije iwacu?

Aburahamu se w’abizera nawe si ho yarokokeye? Ikibazo ngira mu buzima ni uko twambara ikirezi ariko ntitumenye ko cyera. Twakijije Umwami wacu, utari Musinga cyangwa Rudahigwa, umwe bene wabo babambye ku musaraba mu bihe nk’ibi turimo nyuma yo kumushinyagurira no kumukorera ibya mfura mbi. Erega umwanzi wawe burya ntakuba kure, aguhora hafi, muragendana, murasangira, umuha amata akaruka amaraso. Si byo Abafarisayo bakoreye umuhungu wabo? Ntiyabakijije amadayimoni, ntiyahumuye impumyi bose babireba? Ntiyazuye abapfuye? Ntiyakijije abarwayi?

Ntiyabahaye divayi? Ntiyabahaye imigati n’amafi? Yewe burya koko abantu ni ba nta munoza, aka wa muhanzi! Ibyo byose biboneye n’amaso yabo bamubambye ku giti, baramuhwanya. Bene wacu mureke duce akenge kandi tumenye kwihagararaho twigirira ikizere. Wabona uko dusenga Umwami, ahandi bufatwa nk’ibitagezweho; iby’abanyabibazo, imibabaro, imiborogo, ubukene, ubutindi, umwanda n’ibindi bibi byose baturega , wasanga iwacu havumbuwe igisubizo.

None se ahubwo byabuzwa n’iki ko tutabarirwa muri babandi bagitegereje “Mesiya” bamwe yaje ntibamenya ko yaje kera! Gusa ndasenga ngo bye kuzaba ya yandi “nsinze” bita Hermagedoni, abanyabwoba batantera amabuye nka “Sitefano” ngo ndahanura intambara y’Isi.

Oya siko bimeze, njye mvugisha ukuri kandi muzi ko guca mu ziko ntigushye. Mujye mwihangana. Gusa kuko nta gahora gahanze, ibi turimo ntibizahoraho kuko igifite itangiriro kigomba kugira n’iherezo. Burya kandi nta joro ridacya kuko bwira bugacya kandi bukongera bugacya ( Bose babireba). Uku kwezi kwa Mata, n’ubwo ari ko twizihiza Pasika no gucungurwa kwacu, ariko ni n’ukwezi kw’agahinda twibukiramo abacu bazize jenoside n’iyicwa ry’Umwami wacu. Sinzi isano rihari ariko byarahuriranye.

None dore ibyo bintu byombi bidusanze mu kato twatewe n’icyorezo. Ni ubwa mbere mbayeho ntagiye mu muhango wo kwibuka abavandimwe banjye. Ni ubwa mbere kandi kuba navuka ngakomezwa mbayeho numvira nkanizihiriza igitambo cya misa kuri televiziyo yacu nibuka urupfu rw’Umwami wanjye. Iyi korona irarinkoze!

Umunyarwanda ni we wavuze ngo “bucya bucyana ayandi”. Iby’uyu munsi ducamo, ibyo tubona ntibizahoraho. Uyu munsi ni umuborogo, ibisa no kwiheba, ibicantege, inzara, n’ibindi ariko nk’uko nabivuze ntangira, ibintu bigomba guhinduka mu buryo bwiza maze ubuzima bukaba bwiza kurushaho.

Icyiza nakundiye Corona ni uko yambereye igipimo cyiza cyatumye menya umukunzi n’indyarya. Ba karimi gasize umunyu narabamenye. Ntiwaba uri umukunzi wanjye ngo ube utarampamagara na rimwe ngo umenye uko niriwe cyangwa naramutse. Ntiwaba uramuka naho njye naramanitse imbabura nsigaye ndisha nk’itungo wowe utunze ibya mirenge, ukaba nta na rimwe wigeze unyibuka ngo untabare muri ibi bihe bikomeye.

Ariko uyu munsi ni njye ejo ni wowe n’ubwo ntagutega iminsi, umenye ko nabonye urukundo unkunda. Nyuma y’ibi uziyite akazina “Mukunzi”, “Mwanzi” cyangwa ” Ndyarya”! Ntibibe nka byabindi ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo, gusa nawe urabizi ko n’ubwo busa tutabusangiye. Ukore uko ubishaka ariko wibuke ko hari Izakubwira ngo “nari nshonje ntiwangaburira, nari mu mu nzu y’imbohe ( akato) ntiwansura”.

Uko bucya ni ko bwira, nyirarunyonga nawe ati ” iminsi ntihwana”. Uyu munsi ni wowe ejo ni njye, bityo bityo amaherezo ibintu bikaba gatebe gatoki. Ushatse wakwisubiraho ukibuka abari mu kaga katabaturutseho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *