Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’Ubuhinde, abaturage bamwe bagaragaza ko Leta yakwibutsa abanyamakuru kwirinda kubiba amagambo y’urwango mu baturage, ngo ejo batavaho baba nk’abo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu banyamakuru b’urubuga Ummid.com avuga ko mu Buhinde naho haba hari ibitangazamakuru bibiba urwango ku Bayisilamu muri ibi bihe Ubuhinde buhanganye na Coronavirus ndetse n’Isi muri rusange.

Abahinde ntibushaka ko ibi byaba

Itangazamakuru riravugwaho gukora umwuga urimo gutanga ubutumwa bwafatwa nk’ubuhanganisha Abahindu n’abayisilamu ndetse hajemo n’ibyo kubahimba amazina ngo ” Corona Jihadits”.

Abayisilamu mu minsi ishize mu Mujyi wa Delhi bahuriye hamwe kandi bitemewe muri ibi bihe bya Coronavirus. Iki gikorwa cyaranenzwe hibazwa uko aba bayisilamu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu bitangazamakuru rero nk’uko Ummid ibitangaza, ntibabibonye ko ari igikorwa cy’abasyislamu ivuga ko ari ” injiji” Bifashe bagahurira hamwe muri ibi bihe bya Coronavirus.

Umwe mu batanze ibitekerezo, akaba n’umunyamakuru, Syed Ali Mujtaba uba i Chennai, avuga ko abanyamakuru batangiye kuvuga amagambo abiba urwango ku bayisilamu n’ubusanzwe batameranye neza na Leta y’Ubuhinde.

Itangazamakuru rishinjwa kwibasira abayisilamu. Bivugwa ko Abahindu batangiye kwibasira abayisilamu basanzwe ari ba nyamuke mu Buhinde. Hari abatangiye guhohotera abayisilamu, babafungira ubucuruzi, batemera ko baza mu duce batuyemo ngo bacuruze.

Ibi byose uru rubuga ruvuga ko ari inkurikizi z’amagambo yavuzwe mu bitangazamakuru abiba urwango ku bayisilamu.

Icyo abatanze ibitekerezo kuri iyi ngingo bahurizaho, ni uko itangazamakuru rigomba kwigenga ariko rigahuriza ku gukora himakajwe amahame y’umwuga. Basaba ko habaho gukora kinyamwuga, gukoresha ukuri ndetse ahanini hakirindwa imvugo zibiba urwango mu bantu.

Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi basaga miliyoni barishwe mu minsi ijana. Itangazamakuru ritungwa agatoki nka rumwe mu rwego rwatije umurindi jenoside aho ryashishikarije, ryakongeje ndetse rgakangurira Abahutu gutsemba Abatutsi.

Ibinyamakuru nka Kangura, Radio TĂ©lĂ©visionLibre des Mille Collines (RTLM) na Radio Rwanda biri mu byatanze ubutumwa bubiba urwango. Ibi bigaragazwa n’uko hari abanyamakuru b’icyo gihe bafunzwe bazira gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    UBUHINDE bugira amadini 2 ahora ahanganye:aba Hindus n’Abaslamu.Burya ni nacyo ahanini Ubuhinde bupfa na Pakistan (ituwe n’Abaslamu).Birababaje kubona amadini aho kuzana amahoro ku isi,ahubwo usanga ashoza intambara.Dore ingero:Intambara ibera muli Yemen,ni Abaslamu b’aba Shia (Iran) irwana n’Abaslamu b’aba Sunnites (Saudi Arabia na United Arab Emirates).Israel irwana n’ibihugu by’Abaramu kubera amadini.Muribuka Crusades Abakristu barwana n’Abaslamu.N’izindi nyinshi.Ikibabaje nuko amadini yiyita ko akorera Imana.Ntabwo aribyo.Kubera ko Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.

  2. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    UBUHINDE bugira amadini 2 ahora ahanganye:aba Hindus n’Abaslamu.Burya ni nacyo ahanini Ubuhinde bupfa na Pakistan (ituwe n’Abaslamu).Birababaje kubona amadini aho kuzana amahoro ku isi,ahubwo usanga ashoza intambara.Dore ingero:Intambara ibera muli Yemen,ni Abaslamu b’aba Shia (Iran) irwana n’Abaslamu b’aba Sunnites (Saudi Arabia na United Arab Emirates).Israel irwana n’ibihugu by’Abaramu kubera amadini.Muribuka Crusades Abakristu barwana n’Abaslamu.N’izindi nyinshi.Ikibabaje nuko amadini yiyita ko akorera Imana.Ntabwo aribyo.Kubera ko Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,ndetse tugakunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.

  3. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ibibintu byabaye no mubushinwa abasilamu barangamirwa baranafungwa babuzwa gusiba ramadhan none reta ya mondi uyoboye ubuhindi ubu nawe Niko arimo kubigenza ,,uru nurwango Rubi kubeemeramana nabasilamu any time will make revenge to us insha’Allah fack you mondi with stupidity opinion

  4. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ibibintu byabaye no mubushinwa abasilamu barangamirwa baranafungwa babuzwa gusiba ramadhan none reta ya mondi uyoboye ubuhindi ubu nawe Niko arimo kubigenza ,,uru nurwango Rubi kubeemeramana nabasilamu any time will make revenge to us insha’Allah fack you mondi with stupidity opinion

  5. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ubuhindi mbere abasilamu ntakibazo bagiranga ariko kuva mondi yafata ubutegetsi yadukanye imico nkiyo mubushinwa naee yatangiye kubica no kubafunga ubu rero igidigaye nuguhorera bagenzi bacu kuko ubuhinde bufite abasilamu benshi nubwo bataruta abahindu kuko iyisi politic kbs wagirango ni muri Africa yakera nayo

  6. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ubuhindi mbere abasilamu ntakibazo bagiranga ariko kuva mondi yafata ubutegetsi yadukanye imico nkiyo mubushinwa naee yatangiye kubica no kubafunga ubu rero igidigaye nuguhorera bagenzi bacu kuko ubuhinde bufite abasilamu benshi nubwo bataruta abahindu kuko iyisi politic kbs wagirango ni muri Africa yakera nayo

  7. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ubuhindi mbere abasilamu ntakibazo bagiranga ariko kuva mondi yafata ubutegetsi yadukanye imico nkiyo mubushinwa naee yatangiye kubica no kubafunga ubu rero igidigaye nuguhorera bagenzi bacu kuko ubuhinde bufite abasilamu benshi nubwo bataruta abahindu kuko iyisi politic kbs wagirango ni muri Africa yakera nayo

  8. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ubuhindi mbere abasilamu ntakibazo bagiranga ariko kuva mondi yafata ubutegetsi yadukanye imico nkiyo mubushinwa naee yatangiye kubica no kubafunga ubu rero igidigaye nuguhorera bagenzi bacu kuko ubuhinde bufite abasilamu benshi nubwo bataruta abahindu kuko iyisi politic kbs wagirango ni muri Africa yakera nayo

  9. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ubuhindi mbere abasilamu ntakibazo bagiranga ariko kuva mondi yafata ubutegetsi yadukanye imico nkiyo mubushinwa naee yatangiye kubica no kubafunga ubu rero igidigaye nuguhorera bagenzi bacu kuko ubuhinde bufite abasilamu benshi nubwo bataruta abahindu kuko iyisi politic kbs wagirango ni muri Africa yakera nayo

  10. Ubuhinde: Itangazamakuru riratugwa agatoki mu kubiba urwango kuba Islam
    Ubuhindi mbere abasilamu ntakibazo bagiranga ariko kuva mondi yafata ubutegetsi yadukanye imico nkiyo mubushinwa naee yatangiye kubica no kubafunga ubu rero igidigaye nuguhorera bagenzi bacu kuko ubuhinde bufite abasilamu benshi nubwo bataruta abahindu kuko iyisi politic kbs wagirango ni muri Africa yakera nayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *