Abasirikare ba Uganda bishe abarobyi babiri ba RD Congo

Sangiza iyi nkuru

Abarobyi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishwe n’abasirikare ba Uganda nyuma yo kurasanira mu kiyaga cya Albert kigabanya ibihugu byombi.

Byemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda.

Brig. Karemire yavuze ko ingabo za Uganda zirwanira mu mazi zarashe bariya barobyi, nyuma y’uko bazirasheho urufaya bari mu bwato, bikaba ngombwa ko abasirikare na bo babasubiza.

Abasirikare ngo bari bakurikiye abo barobyi, nyuma yo gutabazwa n’Abanya-Uganda bari bibwe amafi na moteri y’ubwato.

Brig. Karemire yavuze ko muri uko kurasana abarobyi babiri bahasize ubuzima, batanu bagatabwa muri yombi na ho batatu barakomereka.

Yavuze icyatumye habaho kurasana atari uko bari bari kuroba mu mazi ya Uganda, ko ahubwo bari bibye amafi na moteri by’abarobyi bo muri Uganda.

Karemire yagize ati” Moteri n’amafi yari yibwe abarobyi ba Uganda byagarujwe. Nanone mu gihe cyo kurasanao, Abanyekongo babiri barapfuye abandi batanu barafatwa, 3 muri bo bakomerekeye muri iyi mirwano y’amasasu bajyanwa i Hoima kugira ngo barusheho kwitabwaho.”

Ibiyaga bya Albert na Eduard bihuriweho n’ibihugu bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikunze kurangwamo imirwano y’amasasu iterwa n’amakimbirane ashingiye ku burobyi.

Iyo mirwano ikunze kugwamo abaturage b’ibihugu byombi.

Nko muri 2018 abarobyi 12 b’abanya-Uganda bishwe mu cyumweru kimwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasiwe mu gace ka Kaiso bariya Banye-Congo barasiwemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *