Capt. Bwitare uri mu batangije urugamba rwo kubohora igihugu yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Rtd. Capt. Nkirinkindi Eulade Bwitare, uri mu ba mbere binjiye muri FPR-Inkotanyi bakanatangiza urugamba rwo kubohora igihugu, yitabye Imana kuri uyu wa 10 Mata 2020.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera Bwitare yaguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’uyu mugabo uri mu ba-Cadre bakomeye b’umuryango FPR-Inkotanyi, yababaje abenshi mu Banyarwanda batandukanye bayimenye.

Mu butumwa Amb. Olivier Nduhungirehe wabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa Nyakwigendera Bwitare, aboneraho kwihanganisha umuryango we.

Nduhungirehe yagize ati” Nababajwe n’urupfu rwa Eulade Bwitare, waharaniye ubwisanzure, uwo twahoze dukorana nk’umukangurambaga muri Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi, umunyabwenge n’uwaharaniye ukwibohora kwa Afurika, hejuru y’ibyo akaba umuntu mwiza ugendera ku mahame. Nihanganishije umuryango we, roho ye iruhukire mu mahoro.”

Bwitare Nyirinkindi Eulade, yavukiye mu Rwanda mu 1958, akurira muri Congo Kinshasa ari na ho yize amashuri. Yize ibijyanye n’ibarurishamibare aho yarangije mu 1985, mbere Gato y’uko yerekeza muri Uganda aho yabaye mu gisirikare cy’iki gihugu, akakivamo ajya muri RPA.

Mu 1986 intambara ya NRA yo kubohora Uganda irangiye ni bwo yageze muri Uganda nyuma y’igihe yifuza kujya kuhaba, bijyanye n’uko akiri umunyeshuri yakurikiraniraga hafi ibyahaberaga.

Nyuma y’umwaka umwe ni bwo yinjiye mu gisirikare cya NRA (National Resistance Army), asangamo abandi banyarwanda barimo bisuganya kugira ngo bazagaruke mu Rwanda.

Nyakwigendera Bwitare ni umwe mu Banyarwanda binjiye muri FPR-Inkotanyi ku ikubitiro, ubwo uyu muryango washingwaga.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Nyakwigendera Bwitare yasezerewe mu gisirikare muri 2003, aho yari afite ipeti rya Kapiteni.

Muri 2012 ubwo habaga Yubile y’imyaka 25 y’umuryango FPR-Inkotanyi, yashimwe nk’umwe mu bagaragaje ubwitange bwagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Icyo gihe yari kumwe na Tito Rutaremara, Bosco Mugengana, Protais Musoni, Innocent Rugogwe, Michael Rugema, Joseph Karemera, Rumongi, Zeno Mutimura, Theoneste Karenzi na Connie Akayezu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *