Abaganga babiri b’Abafaransa baherutse guteza ubwumvikane buke, ubwo bagaragazaga icyifuzo cyo kugeragereza urukingo rwa Virusi ya Corona ku Banyafurika.
Abo ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubufuransa gishinzwe ubuzima no gukora ubushakashatsi ku buvuzi, Inserm.
Amagambo y’aba baganga babiri yatumye Abanyafurika nyamwinshi babamagana, binahagurutsa Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryamagana icyifuzo cyabo.
Ku Banyafurika benshi ni amagambo yari yuzuyemo ivangura, ku buryo byatumye bibuka ubuzima bushaririye bamazemo imyaka kubera amateka yabo nk’abirabura.
“Nawe se niba Umunyafurika yarakoronijwe n’umuzungu, agakoreshwa ubucakara iyo za Amerika na za Burayi, ni gute kumugeragerezaho urukingo nk’imbeba byo bitari gukorwa”? Aya magambo kimwe n’andi menshi ni yo Abanyafurika bakomeje kuvuga.
N’ubwo umwe muri abo baganga yeruye agasaba imbabazi, yemwe akagera kure avuga ko amagambo yavuze ari nk’ikiza, amagambo nk’ayo yavuze si mashya mu gutwi k’uwavukiye ku mugabane ukennye kurusha iyindi, umuturage witwa uw’injiji mu batuye umubumbe bose.
Ni ibishimangira amateka, aho ibisekuruza byagiye byamburwa ubumuntu kubera ko hari abantu bumva bari hejuru y’abandi.
Mu ntangiriro za Werurwe 2020, igihe indwara ya coronavirus yatangiraga kwiyongera mu buryo bukabije, abantu bamwe babajije impamvu ibihugu by’Afurika bidafite umubare munini w’abanduye.
Ijwi ry’iyo Coronavirus ryatumye bamwe bibaza niba Abanyafurika hari ubudahangarwa karemano bifitemo bubarinda kiriya cyorezo.
Kubera iki iki kibazo cyibajijwe kandi bizwi ko ibigize ikiremwamuntu byose ari bimwe?
Kwamburwa ubumuntu abantu bo mu majyepfo y’isi ni imwe maturufu yatumaga ubucuruzi bw’abacakara n’ubukoloni bugerwaho. Ntabwo byumvikana ko umuntu uwo ari we wese yashoboraga kumva igitekerezo cyo gucuruza abantu atasuzuguye uwo ucuruzwa nk’itungo.
Umwanditsi Joseph Conrad, mu gitabo cye yise ‘Heart of Darkness’ yanditse mu 1899, yibajije niba abantu yigeze guhura na bo muri Afurika ari abantu ba nyabo. Mu bitekerezo bye yagize ati”Oya ntabwo bari abantu. Ndakeka ko abo nabonye atari abantu.”
Ku bw’uyu mwanditsi kimwe n’abenshi mu bazungu, kuba Umunyafurika adafite uruhu rwera bimwambura ubumuntu.
Ingingo ishimangira ibitekerezo bya Conrad
Saartjie Baartman, cyangwa Sarah Baartman nk’uko bakunze kumwita, ni umugore wo mu bwoko bw’aba Khoikhoi wavukiye muri Afrika y’Epfo y’ubu. Mu 1810, yarashimuswe ajyanwa mu Burayi aho yahinduwe igikoresho cy’imurikagurisha ry’Abanyaburayi kubera umubiri we n’ikibuno cye kinini.
Abenshi bazaga kumureba kuko batekerezaga ko atari umuntu. Igihe yapfaga, umuganga ubaga w’Abafaransa yatanyaguje umubiri we maze yanzura avuga ko afite imiterere nk’iy’inguge.
Mu 2002, guverinoma y’Afurika yepfo yashoboye gukura umurambo we mu nzu ndangamurage y’Ubufaransa i Paris aho ibisigazwa bye byari bimaze imyaka isaga 150. Baartman yambuwe ubumuntu mu buzima, kandi yinjizwa mu rupfu.
Ibinyejana bibiri nyuma y’urupfu rwa Baartman, gutesha agaciro amoko amwe ntabwo byerekanwa mu buryo bweruye, ariko inzira yo gukoresha imibiri imwe ku bw’inyungu z’abandi irakomeza mu buryo butandukanye.
Urugero, muri Afurika y’Iburengerazuba mu 2014 icyorezo cya Ebola cyaduka, ingero z’amaraso (Sample) arenga 250.000 zakusanyijwe mu barwayi na laboratwari zo mu Bufaransa, Ubwongereza n’Amerika, bapima abo barwayi bari bagamije gushaka icyo bise umuti n’urukingo bya kiriya cyorezo, gusa igitangaje ni uko kuri ubu udashobora kubabaza ingero z’amaraso bagifite ngo babikubwire.
Abafashwe amaraso bumvikana bavugira mu matamatama ko icyo bari bagamije ari ugukorera za miliyoni z’amadorali mu maraso yabo.
Bijyana no kuba abaturage bibasiwe ari abakene kandi bakaba nta makuru azabafasha kubarinda abashakashatsi nk’abo, ibituma amaraso yabo bakayakoresha uko bishakiye
ni kugiraa ngo bakorere abantu imiti bazishyura bivuza nyamara batabizi.
Muri rusange, umuntu ashingiye ku mateka y’abakoloni n’ubuvuzi muri Afurika, hamwe n’ibivugwa muri iki gihe ku ikwirakwira rya COVID-19, byagorana kumvisha uwo ari we wese ko amagambo yavuzwe n’abaganga b’Abafaransa ari ikindi kitari ugukomeza inzira y’ivanguramoko, itesha abantu agaciro hakoresheje amafaranga.


