Ubuyobozi bw’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) buvuga ko burajwe ishinga n’ikibazo cy’abakoresha bari kwirukana abakozi ku kazi bitwaje ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku bikorwa byabo. Abayobozi muri CESTRAR kuri iki cyumweru batangaje ko ikibazo cyo kwirukana abakozi kiganje mu bikorera ku giti cyabo. Bavuga ko ibi bikwiriye gukorwa habayeho ibiganiro. Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR, Afrique Biraboneye, ati ” Turajwe ishinga n’iyirukanwa ku bwinshi ry’abakozi ririho by’umwihariko mu bikorera ku giti cyabo. Ibi biturutse ahanini ku kuba hariho imbogamizi zitari zitezwe bitewe na Coronavirus.” Biraboneye yatangarije XINHUA ko Coronavirus (COVID-19) yagize ingaruka ku bukungu ku Isi kandi ko abakozi bari mu bazagirwaho ingaruka zo kwirukanwa mu gihe ubucuruzi bwajegajeze. Uyu muyobozi hari icyo asaba Leta y’u Rwanda kuri iki kibazo. Ati ” Turasaba Leta y’u Rwanda gushyiraho uburyo bufatika bushobora gufasha mu kugabanya ingaruka za COVID-19 ku bakozi, imiryango yabo ndetse n’ubucuruzi muri rusange.” Biraboneye asaba kompanyi z’ubucuruzi gushyiraho ingamba zituma bukomeza gukorwa hatabayeho kwirukana abakozi. Asaba kandi ko aho aho bazarangiza gushyira izo ngamba, mbere yo kuzishyiraho akadomo bakwiriye kuganira na CESTRAR na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) kugira ngo habeho kwrinda kwirukna abakozi mu buryo bw’akarengane. U Rwanda rwatangiye ibihe bidasanzwe muri Werurwe aho byinshi mu bikorwa by’ubucuruzi byahagaze mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus. Iki gihe kizakomeza kugeza kuwa 19 Mata ubwo hazatangazwa ikindi cyemezo kugira ngo kwirinda Coronavirus bikomeze. Muri ibi bihe ibikorwa by’ubucuruzi byinshi byahagaze, haravugwa kandi ko abakoraga mu maresitora, utubari n’amahoteli amwe namwe basabwe gufata ikiruhuko cy’umwaka kandi batishyuwe.
Birabonye yanenze iyi migirire avuga ko iki ari icyemezo cyafashwe hatarebwe ku mibereho myiza y’abakozi n’imiryango yabo.

4 Responses
CESTRAR ihangayikishijwe n’abitwaza Coronavirus bakirukana abakozi
ARIKO CESTRAR IJYE IVUGA UKO IBONA BYAGENDA ,NONE SE NKUMUNTU WIKORERA KU GITI CYE URUGERO AFITE COMPANY YA TRANSPORT CYANGWA HOTEL UBONA WE YAKURA UBUSHOBOZI HE BWO GUHEMBA ABAKOZI NTA KINTU YINJIJE ,TURETSE GUKORESHA AMARANGAMUTIMA NAWE UFITE COMPANY NTIWABAHEMBA.NONE SE KO MUVUGA NGO BAJYE BABANZA GUKORANA INAMA NGAHO BAGIRE INAMA Y IMYANZURO YAYO NUKO BAKWIFATA.

None se nk’ibigo by’amashuri byigenga ko byahagaritse abarimu Kandi Ari igihe k’ibiruhuko? Ntibari gutegereza bikarangira Wenda habaho gutinda gutangira bakabona gufata uwo mwanzuro? Ikindi abakoresha batanze amabaruwa nta biganiro bibayeho. Abakozi basangaga amabaruwa yanditse basinya gusa.