Intara y’Amajyepfo: Hari umukoro wo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside iharangwa

Sangiza iyi nkuru

Intara y’amajyepfo iraza imbere mu kugira ibipimo biri hejuru mu kugira ingengabitekerezo ya jenoside muri ibi bihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cya mbere cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Intara y’Amajyepfo yagaragayemo ibyaha by’ingengabitekerezo kurusha izindi ntara zigize igihugu.

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabitangaje, guhera tariki 7 Mata kugera mu gihugu hose hari hamaze kwakirwa ibibazo 46 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri ibi byaha, Intara y’Amajyepfo ifitemo ibigera kuri 18. Hakozwe ijanisha, iyi mibare irerekana ko hafi 50 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside.

Polisi itangaza ko muri ibi byaha harimo: gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, gutema intoki no kurandura imyaka, ingengabitekerezo irimo ibikorwa byo gutobora inzu y’umuntu warokotse jenoside no kuvuga amagambo asesereza.

Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo mu kibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside

Intara y’Amajyepfo igizwe n’uturere umunani ari two: Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe. Ibarura ry’abaturage ryo mu 2012, ryerekana ko iyi ntara ituwemo n’abaturage 2,589,975 ku buso bungana na 5,963 km2 (2,302 sq mi).

Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, NURC (National Unity and Reconciliation Commission) ku ngengabitekerezo ya Jenoside bwerekana ko Uturere twa Nyanza na Ruhango turi mu twazahajwe n’iki kibazo.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko kubijyanye n’ingingo ibaza niba hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko, Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo n’ijanisha rya 67.1 mu gihe muri iyi Ntara akarere gatanga icyizere kuri iyi ngingo ari Nyamagabe iri kuri 33.3%.

Ku kuba hakiri Abanyarwanda babiba amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo ku ijanisha rya 63.9%, mu gihe Akarere ka Nyamagabe ariko n’ubundi gatanga icyizere na 33.6%.

Ku ngingo ibaza niba hari icyizere ko Jenoside itakongera kuba mu Rwanda, Nyanza ifite icyizere gike ugereranyije n’utundi twose mu gihugu, kuko 63.4% babona itakongera kuba, bivuze ko 32.8% babona yakongera, mu gihe 3.9% bifashe bakavuga ko ntabyo bazi. Kuri iyo ngingo, Akarere ka Kamonyi niko gatanga icyizere mu Majyepfo na 92.1% bavuga ko Jenoside itakongera kuba, Rubavu ikaza imbere mu gihugu hose na 94.8%.

Umukoro ku bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo

Kuva ibyavuye mu bushakashatsi byatangarizwa abanyamaidini muri Nzeri 2016, ikibazo kiracyari cya kindi muri iyi ntara. Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside kiri mu biraje ishinga Leta kuko kibangamiye icyerekezo cy’igihugu muri rusange.

Abaturage bifitemo inzangano ntibasenyera umugozi umwe. Ibi bivuze ko iki kibazo kidahagurikiwe, cyaba karande kandi kwirengera ingaruka zacyo biragoye.

Iki kibazo ni imbogamizi ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, bakeneye kwiyubaka nyuma ya jenoside yasize ishegeshe igihugu mu mfuruka zose.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo burasabwa gushyira imbaraga mu kwigisha. Ibihano ku bagaragayeho ingengabitekerezo ya jenoside biriho, kandi abo igaragayeho barabihanirwa gusa ntiracika. Hakenewe gushyira imbaraga nyinshi za Leta nka Ndi Umunyarwanda, igamije kubanisha Abanyarwanda no guhangana n’ikibazo cy’ivanguramoko.

Birasaba guha iki kibazo uburemere gikwiriye kuko gifite ingaruka ku baturage. Hakenewe ubukangurambaga mu guhangana n’iki kibazo kandi bugakorwa kuri buri ngeri y’abaturage. Ni ikibazo kireba buri wese kugira ngo kiranduke burundu, habeho u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *