Ubukwe bwabereye kuri Facebook kubera Coronavirus

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa Kennedy Muriithi n’inkumi yitwa Pauline Waithira bo mu gace ka Thika muri Kenya, bakoze ubukwe bwitabiriwe n’abo mu miryango yabo bakoresheje facebook kubera kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Muri Kenya ndetse n’ahandi Ku Isi, abantu ntibemerewe guhurira mu ruhame hirindwa kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus. Ibi ni byo byatumye Julius Kamau n’umugore we Margaret Wamweru, bareba kuri mudasobwa uko ubukwe bw’abana babo bwagendaga.

Uyu muryango nk’uko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibitangaza, waherekejwe n’abantu 20 bari bicaye imbere ya mudasobwa, bareba uko ubukwe bwagenze.

Ubwo umuhango wo gusezerana watangiraga, umusore yahamagaye Se ngo ajye kuri Facebook arebe uko umuhango ugenda. Abari aho benshi nk’uko K24 TV ibitangaza, bakoresheje kandi telefoni zigezweho, bihera ijisho ibyo birori.

Umusaza Kamau atangaza ko ubukwe bw’umuhungu we w’imfura bubaye nyuma y’aho muri Nairobi byari byarananairanye ko bwaba ku bwo kubuza abaturage gusohoka.

Avuga ko yishimye nyuma y’aho bari bamaze amezi abiri yose biteguye ubukwe ariko byaranze bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ati ” Ndishimye ko umuhungu wanjye abonye umugore. Ndabifuriza urugo rwiza.”

Abari aho bashimiye iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye babasha gukurikirana ubukwe nk’abari aho gusezerana byabereye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *