Itangazo ry’Igisirikare cya Koreya y’Epfo rivuga ko iki gihugu cyiteguye kwirwanaho mu gihe mukeba, Koreya ya Ruguru yaba iyigabyeho ibitero. Kuwa 14 Mata uyu mwaka, Koreya ya Ruguru mu gace ka Muncheon yarashe ibisasu byinshi bya misile, ingingo Koreya Yepfo ivuga ko ari ubushotoranyi mu gihe yitegura amatora y’abadepite y’abadepite 300. The NewYork Times dukesha iyi nkuru itangaza ko ” Koreya y’Epfo yiteguye kugira icyo akora ku bushotoranyi bwa Koreya ya Ruguru hagamijwe kudobya amatora.” Koreya y’Epfo ivuga ko n’ubwo mukeba wayo akomeje kugerageza ibisasu, bitatuma amatora yo kuwa Gatatu tariki 15 Mata azaba nta kabuza. Koreya ya Ruguru mu 2018 yari yemeye ko itazongera kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi. Ni intambwe yari yatewe nyuma y’ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ntacyo byatanze kuko Amerika itakuyeho ibihano byari byarafatiwe Koreya ya Ruguru. Kuva mu kwezi gushize, iki gihugu cyatangiye kongera gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi aho imaze kugerageza ibisasu bitanu.

2 Responses
Koreya y’Epfo ivuga ko yiteguye kwirwanaho igihe iya ruguru yayishotora
Koreya ya ruguru iri mu bibazo bikomeye isi ifite bishobora guteza intambara ya 3 y’isi.
Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 6:5,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.