Abantu 47 bamwe mu baheruka kuvanwa mu mashyamba ya Congo barafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera, Johnson Busingye, yavuze ko abantu 47 bari mu batahutse baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi bafunzwe nyuma yo gusanga bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Busingye yabwiye The New Times ko abo ari bo bashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, bakaba bafungiye mu magereza atandukanye hirya no hino mu gihugu, n’ubwo atigeze atanga imyirondoro yabo.

Cyakora cyo n’ubwo Minisitiri Busingye atigeze atangaza amazina ya bariya bantu, harimo uwitwa Angeline Mukandutiye wamenyekanye nyuma yo kugera mu gihugu ari kumwe n’abandi babarirwa mu magana bavanye mu mashyamba ya Congo Kinshasa mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu mukecuru akigera mu Rwanda byamenyekanye ko yari yarakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamywa n’inkiko gacaca ibyaha bya Jenoside byakoreye mu Kiyovu ho mu karere ka Nyarugenge.

Minisitiri Busingye yavuze ko bagikomeje kugenzura ko nta bandi bakoze ibyaha bya Jenoside, n’ubwo igenzura rifata umwanya munini, kugira ngo hizerwe ko amakuru yabashije kuboneka ari ukuri 100%.

Mu Ukuboza 2019 ni bwo impunzi 1471 zirimo 71 bari mu mutwe w’abarwanyi wa CNRD, batahutse nyuma y’iminsi mike haje abandi 291.

Ni nyuma y’uko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC , cyari kimaze iminsi cyotsa igitutu imitwe yitwaje intwaro, ari na yo yabaye imbarutso yo kugira ngo Abanyarwanda bari bamaze imyaka 25 mu mashyamba ya Congo batahuke.

Abagejejwe mu Rwanda bahise bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, abari abasirikare bajyanwa i Mutobo mu karere ka Musanze ngo bahasubirizwe mu buzima busanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *