Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?

Sangiza iyi nkuru

Nta muntu n’umwe ukurikirana ibibera muri Congo Kinshasa, utakwibaza iki kibazo haba mu Bakongomani haba mu Banyarwanda, haba ndetse no ku bandi bahora bumva u Rwanda rutungwa agatoki mu kwinjira ku butaka bwa Congo.

Iyi nyandiko ntabwo igamije gushinja cyangwa gushinjura ibyo birego kuko atari yo ntego y’umunyamakuru. N’ikimenyimenyi nta bushakashatsi bwimbitse bwakorewe iki kibazo usibye kwibaza gusa igitera ibyo birego bya hato na hato. Ushobora kudasubizwa bitewe n’imyumvire yawe cyangwa aho uhengamiye muri politiki, ukaba wabona mu buryo buhabanye n’uko abandi babona ikibazo. Ibyo byaba uburenganzira bwawe kandi bukwiriye kubahwa.

Igihugu cya Congo gihanye imbibi n’u Rwanda mu burasirazuba bwacyo. Mu mateka ya kera, turaza kugaruka, avuga ko imbibi z’u Rwanda zari ziheze kure mu burasirazuba bwa Congo, aho Ubwami bw’u Rwanda bahategekaga, buhafite n’inzego z’ubuyobozi cyane cyane mu Ntara ya Kivu ya kera ikiri yose, muri za Masisi, Rutshuru n’ ahandi.

Habayeho gukata imipaka ya Afurika mu 1885, mu nama yabereye Berlin mu Budage, u Rwanda rwatakaje bimwe mu bice by’ubutaka byarwo harimo n’abaturage bari babutuyeho. Uko ni ko byagenze rutakaza ibice byarwo by’uburengerazuba. Usibye intambara za kera zo kwagura u Rwanda, mu gihe cy’Umwami Rwabugiri, nta kindi gihe higeze humvikana kugaragara kw’ingabo z’u Rwanda muri Congo.

Mu myaka 20 ishize ni bwo amajwi yazamutse ashinja u Rwanda kuvogera imbibi za Congo. Byari mu gihe ingabo zari iza FAR zo ku butegetsi bwa Habyarimana, zahungiyeyo zimaze gutsindwa n’izari iz’Inkotanyi mu 1994. Izo ngabo zatsinzwe sizo tugiye kuvugaho.

Mu 1996, ibibazo by’umutekano muke byaravuzwe muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Congo, aho byavugwaga ko hari ubwicanyi bwakorerwaga ubwoko bw’Abanyamulenge. Ubwo ni bwo hatangiye kuzamuka amajwi yuko hari ingabo z’u Rwanda zagiyeyo kurengera Abanyamulenge, ibintu u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma.

Hagati aho nicyo gihe havutse umutwe wa politiki n’igisirikari AFDL, uvukira ahitwa i Remera mu Kibaya cya Rusizi, uyobowe n’uwitwa Laurent DĂ©sirĂ© Kabila. Ubwo uwo mutwe ukomeza urugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Mobutu wayoboraga icyo gihugu. Uwo mutwe waje guhirwa ku rugamba, kuko washegeshe ingabo za Mobutu, zirakubitwa kugeza ubutegetsi bwa Mobutu buvuyeho.

Muri iyo ntambara, inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zarasenywe, zisubira mu Rwanda. Icyo gihe ari ubutegetsi bwa Mobutu ndetse n’imiryango mpuzamahanga byavugaga ko u Rwanda ari rwo rwabikoze. U Rwanda rwarabihakanye icyo gihe ariko hamaze gusinywa amasezerano yiswe aya Lusaka yo ku wa 10 Nyakanga 1999, u Rwanda rucyura ingabo zarwo ku mugaragaro.

Ubundi rwongeye gutungwa agatoki mu gihe cya MLC, CND na M23. Aho hose nabwo u Rwanda rwahakanaga ibirego by’uko rwinjiye ku butaka bwa Congo.

Vuba aha hari andi majwi ari kuzamuka akekeranya ko ingabo z’u Rwanda zaba zarongeye gusubira ku butaka bwa Congo mu masezerano y’ibanga rwaba rwaragiranye n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ibyo bikamera nk’andi y’ibanga yakozwe hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila ubwo bajegezaga umutwe wa FDLR , urwanya u Rwanda, muri za Masisi, Rutshuru, Walikale n’ ahandi, ibintu byashimangiwe n’ umwe mu bayobozi bakuru b’ ingabo z’ u Rwanda, Gen. Kabarebe James, wumvikanye avuga ko FDLR yakubititse ku kigero cyo hejuru kuburyo hasigaye mbarwa batabasha gutera ubwoba u Rwanda no kurutera. Icyo gihe hagaragaye ingabo z’umutwe udasanzwe kabuhariwe “special force” zitaha ziva muri Congo ku rugamba.

Kuri ubu abandi bagakeka ko ukurikije uko bazi ingabo za FARDC imaze zimyaka isaga 20 zibana zikanakorana na FDLR, bakabona ko zitashobora kurwanya uwo mutwe kubera ubufatanye zifitanye bagiranye kuva kera. Bakongera bati urebye uko FDLR ikubitwa ubu n’uko abayobozi babo bakuru bapfa abandi bagafatwa mpiri no koherezwa mu Rwanda, bati “Nta bandi ni ingabo z’u Rwanda zabishobora.”

Ibyo bakabikeka kubera ibyagiye bitambuka mbere mu gushaka kurimbura FDLR. Ibi na none bimaze iminsi biregwa u Rwanda ariko rukabihakana ko nta ruhare rufite mu bibera hariya. Ubuyobozi bwa Congo nabwo bukaba bubihakana ahubwo bukivuga ibigwi ko ingabo zabwo zivuganye amagana y’aba FDLR, ibintu bitigeze bibaho mu myaka yashize. Abarwanya Leta ya Congo na bo bamaze igihe batunga agatoki u Rwanda, kimwe na Sosiyete Sivile.

Kubera iki ibyo birego?

Impamvu mu magambo arambuye twazikomojeho hejuru, mu bigaragarira uruhare u Rwanda rwagiye rugira rmu ntambara zabanje, abantu bakaba bashobora kubihuza n’ibiriho biba muri kino gihe. Biramutse ari byo, u Rwanda rwaba rwarabikoze mu kurengera umutekano warwo mu gihe rwabonaga ko ugeramiwe no gushaka kurengera ubusugire bwarwo.

Ibi kandi iyo urebye neza, usanga ku mateka y’Isi cyane nk’ibihugu by’ibihangange byiyemeza bikarindira umutekano wabyo kure y’imbibi zabyo, urugamba rukabera kure aho kubera ku mipaka cyangwa imbere mu gihugu.

Ni byo mubona Amerika ikora cyangwa yakoze mu bihe bitandukanye nko muri Iraq, Libya, Afghanistan n’ahandi henshi. Ibyo ariko ntibiba ibyo gukumira umwanzi gusa ahubwo hazamo no kurengera inyungu za politiki n’ubukungu bwabyo. Ku ruhande rw’u Rwanda bishobora kuba izo mpamvu z’umutekano, inyungu za politiki n’ubukungu.

Icyagiye kigorana hagati aho, ari nabyo bigenda bigarukwaho n’abantu banyuranye, ni ihame ry’ubusugire bw’ibihugu riba bigomba kubahirizwa. Abarega bakumvamo gusa ko kugaragara kw’ingabo z’ikindi gihugu byaba ari ukuvogera ubusugire bw’ikindi, ku rundi ruhande bakirengagiza ubusugire bw’ikindi mu gihe hategurwa ibikorwa bigihungabanyiriza umutekano. Abakunze kurega bakaba batajya babona mu mpande zombi kuko byose ari ubusugire bw’igihugu.

Indi mpamvu ishobora gutuma bakeka u Rwanda, ni imbaraga n’ubukaka bw’igisirikari cyarwo, biboneka mu karere kubera kwigaragaza mu ntambara zinyuranye. Mwibuke uko cyahiritse ubutegetsi bwa Habyarimana na Mobutu mu gihe gito, nk’ingero. Kubera ayo mateka, ntibashira RDF amakenga ko ibikorwa byose bifite ubukana bwa gisirikari baba aribo babikora, baba bo bataba bo.

Kumenya rero icyakwemeza ko ari ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa nk’ibyo bikomeye ku butaka bwa Congo biragoye mu gihe abo bireba bose babihakana.

Ariko burya muri politiki babaye bariyo kandi bagahakana haba hari impamvu runaka zikomeye zabitera zituma muri icyo gihe bigirwa ibanga nko gutinya induru z’abenegihugu baba batazi ingaruka zabaho bitangajwe, abanyapolitiki bamwe n’ibihugu bikomeye bishobora kurwanya, kuburizamo cyangwa gupfubya uwo mugambi , bityo ibihugu ntibigere ku ntego yabyo.

Kurega u Rwanda rero bisa n’ibintu rwamenyereye, umuntu yakwibaza niba koko ibyo bizahoraho rukaguma mu kwisobanura ruhakana. Byaba se ari bimwe insina ngufi icibwaho urukoma, dore ko ari agahugu gato ugereranyije n’ibituranyi? Byaba se ari ukurutinya ku buryo akabaye kose abantu barurega? Ibyo ari byose nta kabura imvano, abarurega baba bafite ikibibatera byaba byo cyangwa bitaba byo.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Erega nta nduru ivugira ubusa, ibyo baba bavuga biba Ari ukuri rwose Kandi kuzuye
    Ntibakabihakane

    1. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
      Ushingiye kuki se uvuga ko ibyo baba barega u Rwanda ???????? biba ari ukuri? Ni wowe x ugena ibiba ari ukuri cg ibiba ari ibinyoma?

    2. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
      Ushingiye kuki se uvuga ko ibyo baba barega u Rwanda ???????? biba ari ukuri? Ni wowe x ugena ibiba ari ukuri cg ibiba ari ibinyoma?

    3. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
      Umuntu wese ,igihugu cyose cyarandura abakoze genocide yakorewe Abatutsi ndetse nibyitso byabo yaba agize neza. Bakanguriwe kenshi gutaha barabyanga ngo barashaka gusubira ibyobakoze, ubuse nimuzi abitandukanije nabo Kandi bameze neza my rwababyaye. Retro tureke amarangamutima ngo Congo irabarasa, Ndasubiza Kandi uwavuze intambara zaho Avanti bakomoka ,buri munsi turiga Kandi tukabona umuti.ntabyacitse ihari Kandi aho abantu Bari ntihabura urunturuntu

    4. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
      Umuntu wese ,igihugu cyose cyarandura abakoze genocide yakorewe Abatutsi ndetse nibyitso byabo yaba agize neza. Bakanguriwe kenshi gutaha barabyanga ngo barashaka gusubira ibyobakoze, ubuse nimuzi abitandukanije nabo Kandi bameze neza my rwababyaye. Retro tureke amarangamutima ngo Congo irabarasa, Ndasubiza Kandi uwavuze intambara zaho Avanti bakomoka ,buri munsi turiga Kandi tukabona umuti.ntabyacitse ihari Kandi aho abantu Bari ntihabura urunturuntu

  2. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Erega nta nduru ivugira ubusa, ibyo baba bavuga biba Ari ukuri rwose Kandi kuzuye
    Ntibakabihakane

  3. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Ibyo aribyo byose,ntabwo INTAMBARA ijya ikemura ibibazo.Never.Niyo watsinda uyu munsi,hashira imyaka runaka intambara ikazongera ikaba.Urugero,mu myaka ya 1959-1967,Inyenzi zaratsinzwe,Kayibanda,Habyarimana,Parmehutu na MRND baririmba ko ikibazo kirangiye.Nyuma haje intambara ifite ubukana kurusha iya mbere.Iyi si yacu ihora yuzuyemo ibibazo byose bishobora guteza intambara:Ubukene,akarengane,kwikubira ubutunzi bw’igihugu,ubushomeli,aho umuntu yaturutse,etc…Kubera ko ibyo bibazo tubifite mu Rwanda,ejo hashobora kuvuka indi ntambara.Niyo watsinda FDLR na RNC,ibyo bibazo bisigaye nabyo byateza intambara kandi nta numwe wahamya ko azayitsinda.Kuko ntawamenya uko yaza imeze.Nobody knows what the Future holds.Ibintu bihora bihinduka.Iryo ni ihame.

  5. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Nibe na Murigande Charles wavuze ko “nta ngabo z’u Rwanda ziri muli Kongo” igihe BBC imubaza.Hanyuma bamusaba kurahira “mu kuri kw’Imana” abihakana akanga kubikora.
    Nyamara yitwa ko ari umurokore!!!Ntabwo politike ijyana n’ubukristu.Reba Nkurunziza wa Burundi nawe wiyita umurokore,nyamara ariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu.

    1. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
      Ntamurokore tugira kwisi,Kandi ntabwo tuyoborwa na kirisito uvuga. Twitorera abayobozi, cg bakibohora bakayobora kubera politike.

    2. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
      Ntamurokore tugira kwisi,Kandi ntabwo tuyoborwa na kirisito uvuga. Twitorera abayobozi, cg bakibohora bakayobora kubera politike.

  6. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Nibe na Murigande Charles wavuze ko “nta ngabo z’u Rwanda ziri muli Kongo” igihe BBC imubaza.Hanyuma bamusaba kurahira “mu kuri kw’Imana” abihakana akanga kubikora.
    Nyamara yitwa ko ari umurokore!!!Ntabwo politike ijyana n’ubukristu.Reba Nkurunziza wa Burundi nawe wiyita umurokore,nyamara ariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu.

  7. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si,kubera ko barangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

  8. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si,kubera ko barangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

  9. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    U Rwanda rwatakaje imipaka yarwo mu 1910 ntabwo ari muri 1885 nk’uko mwabivuze!

  10. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    U Rwanda rwatakaje imipaka yarwo mu 1910 ntabwo ari muri 1885 nk’uko mwabivuze!

  11. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Niyo byaba ari ukuri aho kurwanira na fdlr I bugeshi muri rubavu warwanira nayo ahari ikibuga kinini

  12. Kubera iki ingabo z’u Rwanda zihora ziregwa kwinjira ku butaka bwa RDC?
    Niyo byaba ari ukuri aho kurwanira na fdlr I bugeshi muri rubavu warwanira nayo ahari ikibuga kinini

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *