Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongereye igihe cyo kuguma mu rugo kugeza ku wa 30 Mata 2020.
Iyi nama yabaye mu buryo bw’iyakure ry’amashusho, ikaba yari igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya icyorezo cya COVID19, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ikwirakwira ryacyo kugira ngo babungabunge ubuzima bwabo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abafatanyabikorwa bose ku nkunga yabo kandi ashimira ubufatanye bw’ibigo bya Afurika ndetse n’Isi yose mu kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo cyorezo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba kugeza ku itariki 30/04 2020.
a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rw’igihugu.
b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.
c. Insengero zizakomeza gufunga.
d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.
e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
f. Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.
g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.
h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.
i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.
j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.
k. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).
l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

2 Responses
Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yongereye igihe cya guma mu rugo
Hari bake twagize amahirwe tuguma gukora bitewe n ubwoko bw akazi kacu?iki gihe ntawe cyoroheye ugereranije no mu bihe bisanzwe, ubu hari inkunga y ibiryo iri gutangwa na Leta. Twe nti bari kuduha ngo imashini zaradutarutse, si nifuza gufashwa muri kino gihe kuko hari abababaye kundenza ?ariko nti hazagire udusagarira ku mushahara wacu kuko ubwo bufasha bwa Leta na twe butatugeraho. Bazareke gutanga bizave ku mutima wa nyir ugutanga,akurikije uko abona ahagaze. Nti hazagire udutera umutima mubi! Kuko ibigo dukorera iyo bitanze imisanzu barahindukira bakayadukata. Dukomeze gufatanya tuguma mu rugo twirinda covi19.