Leta y’u Rwanda yashyizeho ibwirizwa rishya rivuga ko Umunyarwanda wese uri mu rugo no hanze ategetswe kwambara agapfukamunwa, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA.
Minisitiri Ngamije yavuze ko abantu bakwiye gukoresha udupfukamunwa nk’ubundi buryo bwo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo, bijyanye n’uko byagiye bigorana kugira ngo abantu bubahirize intera yagenwe mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, cyane nko mu masoko.
Yagize ati”Twese tutwambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma tugumya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo ndetse bikazadufasha mu minsi iri imbere, mu zindi ngamba zafatwa ku bijyanye n’uko icyorezo twakirinda muri rusange mu baturage.”
Minisitiri w’ubuzima yavuze ko Guverinoma yashishikarije inganda Nyarwanda gukora udupfukamunwa tuzaba turi ku giciro cyiza kandi dushobora gukoreshwa byibura incuro eshanu kandi tukaba twameswa.
Yabisobanuye agira ati”Ni icyemezo cyafashwe ko Abanyarwanda bagomba kukambara bose. Leta n’abafatanyabikorwa bayo na ba rwiyemezamirimo, tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza.”
Yavuze ko utwo dupfukamunwa tuzatangira gukorwa ku wa mbere tariki ya 20 Mata, tube twamaze kugera ku isoko bitarenze impera y’icyo cyumweru.
Mu gihe Abanyarwanda bategereje ikizakurikira itariki ya 30 Mata 2020, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hagiye gukorwa ubushakashatsi harebwa urwego icyorezo cya Coronavirus kiriho mu gihugu, ari na byo bizashingirwaho mu kumenya ikizakorwa nyuma y’iki gihe cyo kuguma mu rugo kizarangira tariki 30 Mata.
Imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abantu 144 ari bo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, abamaze kuyikira bakaba 69 barimo batandatu bakize mu masaha 24 ashize.

4 Responses
Kwambara agapfukamunwa mu rugo no hanze byabaye itegeko
Ibi nabivuze kuva kera nabaza, batambara mask kandi iyi ndwara no mu muyaga cyangwa ishobora gutinda mu kirere ikiri nzima mu gihe cy’amasaha menshi. Murakoze rwose, babyubahirije nk’uko minister wa health wa China yabitangaje byari ikosa rikorwa kubona abantu bagenda barangaye ku munwa no ku mazuru.

Ariko nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.