Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko

Sangiza iyi nkuru

Abaturage basaga ibihumbi bitanu bashoye imari mu mushinga wa Kompanyi yitwa Unlimited Wealth (UWC) yororera inkoko ahitwa ku Gasima mu Kagari ka Musave mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baratabaza bavuga ko bashobora kuba barakorewe ubwambuzi cyangwa icyo bita ubugome, amafaranga bashoye bakaba bagiye kuyabura.

Umwe muri aba baturage utashatse gutangaza amazina ye yahaye amakuru Bwiza.com avuga ko baguze imigabane muri iyo kompanyi y’Umunya-Nigeria witwa Mike, ufite umugore w’Umunyarwanda witwa Mireille Asimwe. Yavuze ko bakoranye na we kuva mu 2017 ariko ubu akaba yarafunzwe, amafaranga yabo bari barashoye bakaba bafite ingorane zo kuyahabwa.

Uyu muturage ati “ Turi abantu basaga igihumbi, umuntu w’umukire ukorera mu Murenge wa Ndera, yadukoreye ikintu nakwita ubwambuzi cyangwa ubugome. Kompanyi ye yitwa Unlimited Wealth yorora inkoko ndetse afite n’ibyangombwa bya RDB. Yagiye ahamagara abantu benshi bagura imigabane, bagirana amasezerano. Ukagura umugabane umwe w’ibihumbi 100 nyuma y’amezi atatu ukazajya uhabwa amafaranga runaka bitewe n’ayo washyoye. Nkuwaguze imigabane itanu [Frw 500,000 bamuhaga Frw ibihumbi 132,000. ”

Akomeza agira ati “ Nyuma yaje kutubahiriza amasezerano twagiranye biba ngombwa ko RIB imufunga. Ikibazo cyacu cyageze muri RIB giherayo muri ibi bihe bya Coronavirus.”

Mugenzi we ati ” Abanyamuryango tugera kuri 3500 ndetse banavuga ko kuri konti ya kompanyi iri muri Equity Bank bafungiyeho agera kuri miliyari ebyiri z’abaturage. Rwose tubayeho nabi mudukorere ubuvugizi. Nkanjye nari nashoyemo miliyoni esheshatu ariko nta n’igiceri ndabona.”

Uyoboye Kompanyi Unlimited Wealth ntakozwa kubaha amafaranga yo kwirwanaho mu bihe bya guma mu rugo

Uyu muturage avuga ko iki kibazo agisangiye n’abandi bose baguze imigabane muri iyo kompanyi. Yatangarije Bwiza.com ko usigaye ayiyoboye nyuma y’ifungwa rya Mike, yanze kubaha nibura amafaranga yo kwirwanaho muri ibi bihe imirimo yahagaze hirindwa Coronavirus.

Uyu ati “ Kompanyi ubu irakora. Twasabye uwo mugore ngo nibura muri ibi bihe ko tubayeho nabi yadufasha akaduha amafaranga yo kurya, nibura bamwe akaduha kawunga n’umuceri. Kompanyi na RIB badusabye kujya mu rukiko rw’ubucuruzi turegera indishyi. Twe nta mafaranga twabona yo kujya mu nkiko twishyura umwavoka.”

Bamaze amezi ane badahabwa amafaranga ku migabane baguze

Uyu muturage avuga ko baheruka guhabwa amafaranga mu mezi atatu ashize. Umugore usigaye ayobora iyi kompanyi ari na we yanditsweho, ngo yabwye aba baturage ko kuba badahabwa mafaranga yabo ari uko bosi yafunzwe kandi ko konti zimwe zitagikora neza bitewe n’ibyo bibazo.

Avuga ko ibi batabyemera kuko bitumvikana uko umuntu umwe muri kompanyi yafungwa kandi igakomeza gukora ariko kwishyura abanyamigabane bikaba ingorabahizi.

Uyu muturage avuga ko iburanishwa rya Mike ryabaye mu bihe bya Coronavirus, ingingo yatumye badakurikirana urubanza ngo bamenye ibyo ashinjwa. Bakeka ko konti zaba zarafaririwe bitewe n’uko ngo bumvise ko ngo “ Yaba yarafunguye kompanyi muri RDB igakora ibyo atandikishije.”

Umuyobozi wa Kompanyi Unlimited Wealth, Mireille Asimwe yatangarije Bwiza.com kuwa 22 Mata ku murongo wa telefoni ko yamusanga aho akorera kugira ngo atange amakuru kuri iki kibazo.

Bwiza.com yamwibukije ko itegeko rigenga gutanga amakuru mu Rwanda ryemerera abantu guhabwa amakuru mu buryo burimo n’ubwo yakoresheje, ati ” Nta makuru natangaza kuri icyo kibazo, muzaze ku biro.”

Kuwa 23 Mata Asimwe yatangarije Bwiza.com byinshi kuri iki kibazo. Avuga ko Kompanyi ayoboye nta mugambi ifite wo kwambura aba baturage gusa ngo ni uko yagize ibibazo. Ati ” RIB yahagaritse amakonti yose ari ho amafaranga ya kompanyi. Mike nk’umuyobozi mukuru arafunzwe dutegereje ko aburana, konti zigafungurwa noneho tugafata igihe cyo kwishyura aba baturage.

Avuga ko bari basabye Leta ko yabaha umwaka n’igice bakishyura abaturage kuko ngo babwiwe na RIB ko ibyo bakora bitemewe.

Ku ngingo yo kuba yaha amafaranga amake abafite imigabane muri kompanyi nk’uko bari babyifuje, Asimwe ati ” Naba nkubeshye ngo dufite amafaranga y’amezi abiri twaha abaturage. Nabasaba kwihangana iki kibazo kikarangira. Kompanyi iri mu gihombo. Inkoko zisaga 1,000 zarapfuye, ugeze ku biraro wabona ko hari n’ibirimo ubusa. Nibafungura izo konti tuzabishyura. Ubu Corona yaje nta sitoke dufite, kubona umuguzi ni ikibazo kuko resitora, hoteli, ntabwo ziri gukora.”

Uyu muyobozi asaba Leta gukurikirana iki kibazo kiri mu butabera, noneho konti zigafungurwa abaturage bagahabwa amafaranga yabo.

Icyo abaturage basaba ubuyobozi

Aba baturage basaba ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabagoboka bagahabwa amafaranga yabo. Umuturage ati ” Niba imitungo ya Mike yarafatiriwe, bareba uko baduha amafaranga yacu cyangwa bakaburanisha Mike bityo tukabona uko twabaho. Imiryango igihumbi ni myinshi tubayeho nabi wo kabyara we! Dukeneye kugura ibyo kurya kuko natwe ntituri gukora.”

Akomeza agira ati ” Nibura mu gihe uyu Mireille akirindiriye imyanzuro y’ubucamanza turamusaba kuba nibura atwishyuye amafaranga y’amezi nk’abiri wenda tugashakamo ibiba bitunga imiryango yacu natwe ubuzima bugakomeza.”

Aba baturage bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko ayo mafaranga bashoye muri ubu bworozi ari menshi kandi ko ari yo bari bishingikirije.

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (DEA) ka gasabo, Umwali pauline asaba ko yahabwa ubutumwa bugufi. Ntiyari yagasubije ubutumwa Bwiza.com yamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yatangazwaga. Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ntiburatangaza icyo bugiye gukora kuri iki kibazo. Bwiza.com izatangaza icyo bugiye gufasha izi mpande zombi.

Soma Izindi Nkuru

38 Responses

  1. Gasabo: Abasaga 1,000 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Turababaye rwose mutuvuganire batwishyure wenda tubone icyotwifashisha muribibihe bya gumamurugo uzikwicwa ninzara warashoye arenga million yawe

  2. Gasabo: Abasaga 1,000 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Turababaye rwose mutuvuganire batwishyure wenda tubone icyotwifashisha muribibihe bya gumamurugo uzikwicwa ninzara warashoye arenga million yawe

  3. Gasabo: Abasaga 1,000 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndumwe mubashoye amafaranga yabo aho hantu, abanyamuryango barenga 3500 ntabwo ari 1000 gs, ndetse binavugwa k amafaranga yabanyamuryango twese agera kuri 2 Billion

  4. Gasabo: Abasaga 1,000 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndumwe mubashoye amafaranga yabo aho hantu, abanyamuryango barenga 3500 ntabwo ari 1000 gs, ndetse binavugwa k amafaranga yabanyamuryango twese agera kuri 2 Billion

  5. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nibyiza abantu nkabo bakurikiranwa bakaryozwa ibyabantu baba bashaka kurya batarabivunikiye,nashyizemo 1.5m nabagenzi bange ntacyo tubona nukuri birababaje ibifi binini weeeee.

  6. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nibyiza abantu nkabo bakurikiranwa bakaryozwa ibyabantu baba bashaka kurya batarabivunikiye,nashyizemo 1.5m nabagenzi bange ntacyo tubona nukuri birababaje ibifi binini weeeee.

  7. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Bayobozi mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacaha (RIB),urukiko rw’ubucuruzi,mutabare abantu uwo mu Boss nyiriyo company y’inkoko,kubwanjye n’umva abanyamuryango basubizwa amafaranga bashoyemo no guhabwa inyungu z’amezi bataziboneyeho mugihe company itigeze ihagarara gukora.Murakoze,

  8. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Bayobozi mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacaha (RIB),urukiko rw’ubucuruzi,mutabare abantu uwo mu Boss nyiriyo company y’inkoko,kubwanjye n’umva abanyamuryango basubizwa amafaranga bashoyemo no guhabwa inyungu z’amezi bataziboneyeho mugihe company itigeze ihagarara gukora.Murakoze,

  9. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Bayobozi mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacaha (RIB),urukiko rw’ubucuruzi,mutabare abantu uwo mu Boss nyiriyo company y’inkoko,kubwanjye n’umva abanyamuryango basubizwa amafaranga bashoyemo no guhabwa inyungu z’amezi bataziboneyeho mugihe company itigeze ihagarara gukora.Murakoze,

  10. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Bayobozi mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacaha (RIB),urukiko rw’ubucuruzi,mutabare abantu uwo mu Boss nyiriyo company y’inkoko,kubwanjye n’umva abanyamuryango basubizwa amafaranga bashoyemo no guhabwa inyungu z’amezi bataziboneyeho mugihe company itigeze ihagarara gukora.Murakoze,

  11. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndi umwe mubashoye imigabane muri iyi company,let’s ifite ubushobozi bwo tugaruriza amafaranga kuko compte za company zirafunze ,mutuvuganire dusubizwe Ayo twashoye. Murakoze

  12. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndi umwe mubashoye imigabane muri iyi company,let’s ifite ubushobozi bwo tugaruriza amafaranga kuko compte za company zirafunze ,mutuvuganire dusubizwe Ayo twashoye. Murakoze

  13. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndimurabo gusa birababajye kubona umuntu mugirana amasezerano yarangiza ntayubahiri ntabwo ari 3500bagera 5000 byabaturage gusa leta itagize icyo ikora byatubabaza rwose gusa igisigajye nukujya gufata muri bimwe bisigaye ubwo abanyamuryago sinzi uburyo bizadukwira gusa nabakozi baho bakagobye gufungwa Bose kuko ntakuri bagira

  14. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndimurabo gusa birababajye kubona umuntu mugirana amasezerano yarangiza ntayubahiri ntabwo ari 3500bagera 5000 byabaturage gusa leta itagize icyo ikora byatubabaza rwose gusa igisigajye nukujya gufata muri bimwe bisigaye ubwo abanyamuryago sinzi uburyo bizadukwira gusa nabakozi baho bakagobye gufungwa Bose kuko ntakuri bagira

  15. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndimurabo gusa birababajye kubona umuntu mugirana amasezerano yarangiza ntayubahiri ntabwo ari 3500bagera 5000 byabaturage gusa leta itagize icyo ikora byatubabaza rwose gusa igisigajye nukujya gufata muri bimwe bisigaye ubwo abanyamuryago sinzi uburyo bizadukwira gusa nabakozi baho bakagobye gufungwa Bose kuko ntakuri bagira

  16. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Nanjye ndimurabo gusa birababajye kubona umuntu mugirana amasezerano yarangiza ntayubahiri ntabwo ari 3500bagera 5000 byabaturage gusa leta itagize icyo ikora byatubabaza rwose gusa igisigajye nukujya gufata muri bimwe bisigaye ubwo abanyamuryago sinzi uburyo bizadukwira gusa nabakozi baho bakagobye gufungwa Bose kuko ntakuri bagira

  17. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Ariko se abantu bagira ubwenge mushora mutanabanje kubara?leta se nibishyurize mujya gukorana amasezerano yari ihari?abantu mushaka gukira vuba iteka birangira mubihombeyemo.Ntayo muzabona!????????

    1. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
      Bihorere basi ubwo bo baguze ubujiji kdi wowe urajijutse ariko nibura Leta ni umubyeyi irabarenganura , burya umubyeyi niyo abyaye ikigoryi cg ikiba aracyonsa kuko nicye uko birikose .Ese wowe nturahomba ra mubuzima ? Ubwo ibyo ushoramo byose biraguhura 100%? Abantu ndabakunda rwose muzi kwisjyira hejuru.

    2. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
      Bihorere basi ubwo bo baguze ubujiji kdi wowe urajijutse ariko nibura Leta ni umubyeyi irabarenganura , burya umubyeyi niyo abyaye ikigoryi cg ikiba aracyonsa kuko nicye uko birikose .Ese wowe nturahomba ra mubuzima ? Ubwo ibyo ushoramo byose biraguhura 100%? Abantu ndabakunda rwose muzi kwisjyira hejuru.

  18. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Ariko se abantu bagira ubwenge mushora mutanabanje kubara?leta se nibishyurize mujya gukorana amasezerano yari ihari?abantu mushaka gukira vuba iteka birangira mubihombeyemo.Ntayo muzabona!????????

  19. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Mubyukuri abanyamuryango barababaye , ariko uko bigaragara ikibazo cyo kutishyurwa ku banyamuryango cyatangiranye no gufungirwa compte ziriya company, njye rero nkaba mbona nubundi RIB yafunze nyiri company ariyo ifite mu biganza byayo ububasha bwo guhesha abanyamuryango ibyabo niba haricyo ikurikiranyeho uriya mugabo ariko nimenye ko amafaranga yafatiriwe ar’abanyarwanda itegeke ko bayasubizwa.

  20. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Mubyukuri abanyamuryango barababaye , ariko uko bigaragara ikibazo cyo kutishyurwa ku banyamuryango cyatangiranye no gufungirwa compte ziriya company, njye rero nkaba mbona nubundi RIB yafunze nyiri company ariyo ifite mu biganza byayo ububasha bwo guhesha abanyamuryango ibyabo niba haricyo ikurikiranyeho uriya mugabo ariko nimenye ko amafaranga yafatiriwe ar’abanyarwanda itegeke ko bayasubizwa.

  21. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Ndumva Rumori nawe ashigikiye uwomikire bivuze kowamera nkawe abantu nkamwe mubaho riko uzi inshingano za leta wowe uvugako leta bitayireva????

  22. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Ndumva Rumori nawe ashigikiye uwomikire bivuze kowamera nkawe abantu nkamwe mubaho riko uzi inshingano za leta wowe uvugako leta bitayireva????

  23. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Ndumva Rumori nawe ashigikiye uwomikire bivuze kowamera nkawe abantu nkamwe mubaho riko uzi inshingano za leta wowe uvugako leta bitayireva????

  24. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Ndumva Rumori nawe ashigikiye uwomikire bivuze kowamera nkawe abantu nkamwe mubaho riko uzi inshingano za leta wowe uvugako leta bitayireva????

  25. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Leta ikwiye gufatanya na nyiri company bakagaruza abantu amafaranga bashoyemo, niba itamufitiye ikizere Leta ni igaragaremo amafaranga yo gusubiza abanyamuryango izajye iyashyiraho umukono kugira ngo asohoke

  26. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Leta ikwiye gufatanya na nyiri company bakagaruza abantu amafaranga bashoyemo, niba itamufitiye ikizere Leta ni igaragaremo amafaranga yo gusubiza abanyamuryango izajye iyashyiraho umukono kugira ngo asohoke

  27. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Niba uriya nyiri company hari amakosa bamushinja nibamufunge aburane ariko bafungure comptes abaturajye babone amafaranga yabo.Nonese bayabona bate kandi comptes zifunze?

  28. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Niba uriya nyiri company hari amakosa bamushinja nibamufunge aburane ariko bafungure comptes abaturajye babone amafaranga yabo.Nonese bayabona bate kandi comptes zifunze?

  29. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Niba uriya nyiri company hari amakosa bamushinja nibamufunge aburane ariko bafungure comptes abaturajye babone amafaranga yabo.Nonese bayabona bate kandi comptes zifunze?

  30. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Niba uriya nyiri company hari amakosa bamushinja nibamufunge aburane ariko bafungure comptes abaturajye babone amafaranga yabo.Nonese bayabona bate kandi comptes zifunze?

  31. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Bayozi bakurikirana ikibazo cy’abaturage batanze amafaranga yabo muri UWC i Musave muri Gasabo amaso yaheze mu kirere. Amen ese umuyobozi was Company yaraburanye? compte zarafunguwe? abaturage bizere ko bazabona ibyabo? Murakoze.

  32. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Bayozi bakurikirana ikibazo cy’abaturage batanze amafaranga yabo muri UWC i Musave muri Gasabo amaso yaheze mu kirere. Amen ese umuyobozi was Company yaraburanye? compte zarafunguwe? abaturage bizere ko bazabona ibyabo? Murakoze.

  33. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    None se bwiza.com igezehe ituvuganira

  34. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    None se bwiza.com igezehe ituvuganira

  35. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Umva twarahombye cyane leta nirebe uko yatugoboka tugaruzwe amafrnga yacu

  36. Gasabo: Abasaga 3,500 baratabaza nyuma yo gushora imari muri kompanyi yorora inkoko
    Umva twarahombye cyane leta nirebe uko yatugoboka tugaruzwe amafrnga yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *