Umuhanzi w’Umunya-Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, Eddy Kenzo yatangaje ku mugaragaro ko se ari nyakwigendera Brigadier Chef Ali, umwe mu basirikare 27 ba NRA barwanye urugamba rwashyize Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi mu 1986.
Ibi byemejwe nyuma y’uko Perezida Museveni ubwe mu muhango wo kumurika alubumu ye i Speke Resort Munyonyo, ku wa Gatandatu, yagaragaje ko uyu muhanzi ari umuhungu wa Chef Ali, ndetse akemeza ko asa cyane n’abana ba nyakwigendera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru, Eddy Kenzo yasobanuye uko byagenze kugeza atangiye kugira amakenga ku isano ye n’uwo yari azi nk’umubyeyi we, Hassan.
Yagize ati: “Namaze igihe kirekire nzi Hassan nka papa wanjye. Ariko nyuma y’ibihuha byagiye byiyongera, twahisemo gukoresha ikizamini cya DNA nyuma yo gukuramo imibiri ye. Ibyavuye mu kizamini byemeje ko nta sano dufitanye.”
Kenzo, watsindiye igihembo cya BET mu 2015, yavuze ko n’ubwo yamenye ukuri ku nkomoko ye, bitigeze bihungabanya urukundo n’umubano afitanye n’umuryango yakuriyemo.
“Ubuzima bwanjye bwose bwubakiye ku muco n’urukundo rw’Abaganda banshyigikiye kuva nkiri muto. Nta mubano narimfitanye n’umuryango wa Chef Ali, kandi kugeza ubu ntabwo nashatse kubyinjiramo cyane.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko nyina akomoka mu Rwanda ariko akaza gutura i Masaka muri Uganda, aho yamubyariye hagati ya 1989 na 1990. Nyina n’ababyeyi be b’iwabo barapfuye, bituma Kenzo asigara ari umwana w’imfubyi urererwa mu rugo rwa Hassan.
Brig. Chef Ali, se wa Kenzo, azwi nk’umwe mu ntwari za NRA. Yabanje kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Idi Amin mbere yo guhuza imbaraga na Museveni. Yamenyekanye cyane ubwo yayoboraga umutwe wa 11th Battalion wafashe ikigo cya gisirikare cya Mbarara, mbere yo gufata Nakulabye na Makerere, ibikorwa byafunguye inzira yo gufata ubutegetsi mu 1986.


