Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Nyaruhengeri, Akagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero baravuga ko hari umugabo witwa Innocent Nshimiyimana ufata amasambu y’abaturage ku ngufu, bamurega, ubuyobozi bukabafunga. Umwe mu bahaye amakuru Bwiza.com utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko Nshimiyimana asaba abaturage ko bamugurisha amasambu yabo, babyanga imyaka yabo ikangirizwa. Avuga ko umuturage wakorewe ibi iyo yegereye ubuyobozi, buhita bumufunga. Uyu muturage ati “ Dufite ikibazo muri aka gace. Umugabo w’umukire witwa Innocent Nshimiyimana agenda afata amasambu y’abaturage ku ngufu, wajya kumurega aho kugira ngo abayobozi bakemure ikibazo cyawe, ahubwo bakagufunga. Ni umukire cyane, yamaze amasambu y’abaturage. Ubu amaze kugira ubutaka burenga hegitari ibihumbi bibiri hejuru yo kugenda afata amasambu y’abaturage gutyo.” Abaturage bakeka ko ubuyobozi burya ruswa Uyu muturage yakomeje abwira Bwiza.com ko Nshimiyimana avuka muri ako gace akaba ari umuturage usanzwe. Avuga ko bigaragara ko ubuyobozi abuha ruswa kugira ngo akomeze ibikorwa bye byo kwegukana amasambu y’abandi baturage ku ngufu. Yakomeje agira ati “ Ntabwo ari ibanga kuko afite amafaranga. Iyo ugiye kumurega, arayamena bakagufunga. Afite amafaranga menshi kuko atunze amasambu menshi, intoki nyinshi cyane ziri muri aka kagari.” Abajijwe uko bigenda ku muturage wanze kugurisha Nshimiyimana, yagize ati “ Noneho iyo akubwiye ngo umugurishe ukabyanga, aragenda agafata abashumba, bakirara mu myaka yawe. Intoki baratema, ibishyimbo bakabirandura. Inzara njye n’umuryango wanjye izatwica hejuru y’uwo mugabo uhora andandurira ibihingwa. Si njye njyenyine abikorera, n’abandi arabibakorera.” Uyu avuga ko benshi mu baturage begereya ahari amasambu y’uyu mugabo bagiye barambirwa, bakamugurisha ubutaka bwabo, bagakuramo akabo karenge. Ubwoba bwo gutangaza imyirondoro Uyu muturage yagize impungenge zo gutangaza imyirondoro. Ati ” Iyo amazina atangajwe, ahita afungisha uwabivuze ako kanya. Wavamo ari uko utanze andi mafaranga uyageretse ku yawe. Ni umugabo utinyitse, ba gitifu b’akagari ntacyo bamuvugaho, icyo abategetse ni cyo bakora.” Uyu muturage kandi avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 amaze gutemerwa ibitoki 205 ndetse ngo iki kibazo cyatangiye kera ubwo hari Meya witwaga Barengayabo Ramadhan ariko nta we ugikemura. Mugenzi we, Uwimana Dieudonne ati “ Kugira ngo ngurishe isambu yanjye ku mugabo Nshimiyimana Innocent, buri munsi yatemaga urubingo, nta rubingo natemaga, intoki nasangaga bazitemye. Nagira icyo mvuga hafi no gukubitwa. Nageze aho kubera kubura ubushobozi, byabaye akarambirane mpagurisha ntabiteganyaga. Yampaga Frw ibihumbi 500, igiciro gisanzwe bari kumpa nka miliyoni. Nahisemo kuhamugurisha nta kundi.” Bwiza.com yavuganye na Nshimiyimana Innocent ushinjwa n’abaturage ku bambura amasambu, yumvise avugana n’umunyamakuru, avuga ko atari we tuvugana. Ati ” Alo, ntabwo ari Nshimiyimana muvugana, mushakire ahandi. Ijwi Bwiza.com ifite ryumvikana nk’iry’umugabo ukuze.” Bwiza.com yakoresheje uburyo bwo kumenya uwo nimero ibaruyeho, isanga ni uwitwa Nshimiyimana Innocent. Umunyamakuru wa Igihe, Mukwaya Olivier yatangarije Bwiza.com ko yavuganye na Nshimiyimana kuri iki kibazo, akamwuka inabi. Gusa ngo yamuhakaniye ko yaba agira uruhare mu guhohotera abaturage. Avuga ko abavuga ibyo babiterwa n’ishyari n’urwango. Uyu yavuze ko ubwo bakurikiranaga iyi nkuru kuwa 10 Mata 2020, bari ahantu mu rutoki ruri hafi y’isambu ya Nshimiyimana, yagiye kubona akabona abantu batatu barimo babiri bafite imihoro, babazengurutse. Bwiza.com yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin ahakana ayo makuru ko hari abafunzwe bitewe n’uko baje kurega Nshimiyimana. Gitifu Nshimiyimana ati ” Icyo kibazo nta gihari. Ikibazo nigeze kwakira nkanakurikirana ni Abaturage bo mu kagari ka Basa mu murenge wa Rugerero bavuga ko babangamiwe n’abagizi ba babatemera imyaka mu ijoro bagashyira mu majwi uwitwa Nshimiyimana Innocent kuko baba banze kumugurisha amasambu yabo.” Yakomeje agira ati ” Nshimiyimana na we yaturegeye avuga ko hari abaturage bamutemera ibitoki. ’Twarabikurikiranye tubyohereza muri RIB kugira ngo hakorwe iperereza kugirango hamenyekane ukuri kuko twebwe twabuze ibimenyetso hari hashize amezi atanu byarahagaze kuko twari twaganirije abaturage mu nteko ariko ejobundi byarongeye biragaruka ariko twizeye ko RIB izabirangiza.’’ Uyu muyobozi yasabye abaturage gutunga agatoki umuyobozi waba yarabafunze baje kurega Nshimiyimana Innocent. Ahakana ibivugwa n’abaturage ko abayobozi baba barya ruswa mu gukingira ikibaba Nshimiyimana. Mu Karere ka Rubavu ni ho haherutse kubera urugomo ku wa 25 Werurwe 2020 ubwo Niyonzima Jean Baptiste, Bitwayiki Jean Bosco, Bipfakubaho Francois na Nshimiye bakubitaga uwitwa Niyonzima Salomon bikekwa ko yari yibye igitoki bikamuviramo gupfa.

Ibitoki bitemwa mu masambu y’abaturage



2 Responses
Rubavu: Abaturage bavuga ko hari umugabo barega bagafungwa
Rugerero tumenyereyeyo ibintu nkibi bya ruswa,nubu mfite umuntu nzi bazengereje bamusenyeye urugo kuko uwo barushinganye asesagura umutungo yabaregera bakamugira umusazi kubera ruswa baba bariye.
Rubavu: Abaturage bavuga ko hari umugabo barega bagafungwa
Rugerero tumenyereyeyo ibintu nkibi bya ruswa,nubu mfite umuntu nzi bazengereje bamusenyeye urugo kuko uwo barushinganye asesagura umutungo yabaregera bakamugira umusazi kubera ruswa baba bariye.