Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko bwamaze gusezerera Umunya Ghana Michael Sarpong, nyuma y’amagambo uyu rutahizamu aheruka gutangaza kuri Munyakazi Sadatte uyobora iyi kipe.
Mu kiganiro Sarpong yaherukaga kugirana n’ikinyamakuru Fun Club, yavuze ko Perezida Sadatte nta bwenge agira, ndetse ko adafite ubushobozi bumwemerera kuyobora ikipe y’ubukombe nka Rayon Sports. Ni nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe cyo kuba amasezerano y’abakinnyi ba Rayon Sports ahagaritswe by’agateganyo.
Mu magambo ye Sarpong yagize ati” (Sadate) Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko nabakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu.”
Nyuma y’iminsi ibiri Sarpong atangje ariya magambo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kumwirukana.
Mu ibaruwa Rayon Sports yandikiye Sarpong yagize iti” Dushingiye ku kuba nta mpamvu ishobora gusobanura imyitwarire yawe itukana kandi itiyubashye, Rayon Sports irakumenyesha ko isheshe amasezerano yawe kubera amakosa yawe akomeye.”
Rayon Sports yabwiye Sarpong ko kubera uburemere bw’amakosa yakoze, byatumye akazi ke nk’umukinnyi wayo gahagarara kandi bikagira ingaruka ku mushahara we nta nteguza.
Michael Sarpong yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri 2018, nyuma yo kuyigeramo avuye mu kipe ya Dreams FC y’iwabo muri Ghana.

6 Responses
Rayon Sports yirukanye Sarpong uheruka kuvuga ko perezida wayo “nta bwenge agira”
ntago numvako yahita yirukanwa

Nonese c, aho aterekanyeko ntabushobozi ninde muyobozi wafata imyanzuro kiyi yihuse atanatekereje Rayon yacu imenyera impinduka kbsaaa

Tujye tuvugisha ukuri nta muntu muzima wavuga amagambo nk’ariya ku mukoresha we akayashyira mu itangazamakuru birababaje!!!!
Nanjye ndi umufana wa RAYON SPORT ariko nari kubabara cyane iyo SARPONG adasezererwa kuko byatuma abakinnyi bazahora bigira indakoreka, nibura byaha n’abandi isomo kuko niba uri umuhanga mu kibuga ntibuvuze ko ujya hejuru y’ ikipe kuko ejo uragenda ikipe igasigara ,byari bikwiye kabisa ko asezererwa.