Icyuzi cya Nyamagana cyashyizweho mu gihe cy’Umwami RUDAHIGWA cyo kuhirira imyaka ariko mu gihe cya Jenoside haroshywemo Abatutsi benshi ndetse hari bariyeri ikomeye cyane. Icyuzi cyari muri Komine Kigoma muri Segiteri ya Remera ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza kuko bari bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane ubwicanyi guhera 1959. Bamwe mu bari barokotse kuri Paruwasi ya Kaduha nabo bahungiye i Nyanza. Mu gihe bari bageze ku cyuzi cya Nyamagana bahasanze bariyeri ikomeye cyane. Bababwiye ko batagomba kugira ubwoba kubera ko bageze mu maboko y’ubuyubozi ariko yari amayeri yo kubegeranya kuko nyuma yaho barishwe bakoresheje imbunda, imihoro, amahiri n’ibindi. Usibye abo ngabo hari n’abandi Batutsi benshi bari batuye mu nkengero z’icyo cyuzi nabo abicanyi bagiye babazana babakuye aho babaga bihishe mu masaka n’ahandi, mu baturanyi babo kuko amazu menshi y’abatutsi yari yaratwitswe ndetse n’ayarasigaye makeya ba nyirayo ntibashoboraga kuyararamo kubera ubwoba. Barabavumburaga, bakabirukaho abari hakurya y’icyuzi bakabavugiriza induru bityo bakabarohamo. Urugero n’uwitwaga Mudacumura Eraste baroshyemo nyuma yo kumutangatanga nyuma yaho baramushinyaguriye cyane ngo yiyahuye kandi ari umukristu. Bamwe mu bari bazi koga nabo babateraga amabuye kugeza bananiwe bakarohama. Imirambo yabo yatabwaga mu cyuzi. Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG
Bishwe n’abajandarume barimo Haguma na Birkunzira Francois Xavier bafatanyije n’agatsiko k’interahamwe biyitaga “Imberebere.”



2 Responses
23/9/1994: Ubwicanyi ku Batutsi ku cyuzi cya Nyamagana
Nonese buriya ziriya tariki Nizo 23/9/1994
Njye narinziko kiragihe igihugu cyose cyari cyamaze gucungurwa ni iza amarere? Mudufashe mudusobanurire
23/9/1994: Ubwicanyi ku Batutsi ku cyuzi cya Nyamagana
Nonese buriya ziriya tariki Nizo 23/9/1994
Njye narinziko kiragihe igihugu cyose cyari cyamaze gucungurwa ni iza amarere? Mudufashe mudusobanurire