Urubyiruko 21 bo mu gihugu cya Kenya, bashyizwe mu kato nyuma yo gufatwa bifatira amashusho y’urukozasoni mu kibuga cya Golf cy’ahitwa Nakuru.
Uru rubyiruko rwatawe yombi ku wa gatatu tariki ya 22 Mata, nyuma yo kunanirwa kubahiriza amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa, no kutubahiriza andi mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Coronavirus Kenya ihanganye na yo.
Amakuru y’uko ruriya rubyiruko rwafashwe rwifata amashusho y’urukozasoni, yemejwe na Elni Shafi, umuyobozi wungirije w’intara ya Nakuru, wavuze ko ayo makuru bayahawe na ba nyiri kiriya kibuga.
Yagize ati” Bari bahuye bateganya gufotora umusozi wa Nakuru bari mu mujyi amafoto yawo bakayashyira kuri internet, gafotozi wabo ashyiraho n’amafoto y’ubwambure bwabo.”
Yongeyeho ko urwo rubyiruko nyuma yo gutabwa muri yombi rwahise rujyanwa mu kato, rukaba rugomba kukamaramo iminsi 14 mbere yo gushyikirizwa ubutabera.
Yavuze ko ruriya rubyiruko rwashyizwe mu kato, nyuma yo kumenya ko umuvandimwe w’umwe muri bo yaherukaga mu Budage muri Werurwe uyu mwaka.


