Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa 3 Nzeri 2025.
Ni mu muhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, mu Karere ka Bugesera, witabiriwe n’abayobozi bakuru batandukanye barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Uyu mwaka, abasirikare bato 1,029 ni bo binjiye mu gisirikare, barimo 42 bigiye amasomo mu mashuri ya gisirikare yo hanze y’u Rwanda.
Brian Kagame ni umwe muri abo, aho yasoje amasomo ye muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza, ishuri rizwi cyane ku rwego mpuzamahanga mu gutegura abayobozi ba gisirikare.
Yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda asangamo mukuru we, Kapiteni Ian Kagame, usanzwe akorera mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru b’igihugu.



