Nyagatare/Karama: Ufite ubumuga bw’ingingo arataka akarengane n’itotezwa amazemo imyaka itanu

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Epimaque Kanyawera uzwi ku mazina ya Runyunya cyangwa Sisitimu, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyacyiga, Umurenge wa Karama, arataka gutotezwa n’akarengane abamo kuva mu myaka itanu ishize, ashinjwa kuba yaratanze amakuru kuri ruswa bityo akaba yarahagarikiwe ubufasha bw’abatishoboye bwose ndetse ngo aranakubitwa.

Kanyawera yatangarije Bwiza.com ko imvano y’ibyo akarengane ikomoka ku kuba yakoreye akazi ko mu gikoni umukozi w’Akarere ka Nyagatare wari ushinzwe ubutaka mu 2015 mu witwa Victor Emmanuel. Avuga ko uyu mugabo batandukanye nyuma akaza gutabwa muri yombi akekwaho ruswa, bityo abo avuga ko bamutoteza bakeka ko ari we watanze amakuru, ibirego ahakana yivuye inyuma.

Yemeza ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyacyiga, Muhindakazi Dari ari inyuma yo kuba adahabwa ubufasha bugenerwa abafite ubumuga cyangwa se n’ubw’abandi batishoboye.

Uyu mugabo w’imyaka 46, ati “ Ntotezwa n’abantu kuva mu 2015 banshinja ko natanze amakuru agatuma umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubutaka afungwa kubera ruswa. Nta makuru natanze barambeshyera. Uwo mugabo yafashwe [ntiyibuka igihe yafatiwe] naratandukanye na we, nari narasubiye iwacu i Karama na we niho avuka gusa nari naratangiye gukora mu rugo rwa mukuru we witwa Sabiiti Tom, veterineri w’umurenge na Muhindakazi Daria, Gitifu w’akagari ntuyemo ari na we utuma nta kintu na kimwe mpabwa nk’utishoboye. Akeka ko buriya ari njye watanze amakuru kuri muramu we, Victor.”

Kanyawera utagira umugore avuga ko ngo “ Victor Emmanuel nyuma yarekuwe ajya gutura i Kigali ariko nyuma atorokera muri Uganda. Abamushakishaga baje kumushakira i Karama, kuva ubwo natangiye gutungwa intoki banshinja gutanga amakuru.”

Kanyawera yatandukanye na Victor abona amazi atari ya yandi

Yakomeje abwira Bwiza.com ati “ Nakiraga amafaranga menshi kuri Mobile Money no mu ntoki. Aho nayabikurizaga ku biro bya MTN i Nyagatare, umugore wahakoraga yatangiye kunkurikirana, mbonye bitoroshye mpitamo kuvuga ko ndwaye nsaba gutaha. Nakira amafaranga menshi cyane mu ntoki nkayashyiriza Emmanuel, ayo kuri Mobile Money nayo ni uko. Yabaga yatanze nimero yanjye ngo bayashyireho noneho nyamushyikirize.”

Avuga ko yatangiye gukora mu rugo rwa mukuru wa Victor nyuma yo kwanga gusubira i Nyagatare atinya ko yazashinjwa ubufatanyacyaha muri ruswa.

Kanyawera yafungishijwe n’umuryango wa Gitifu Muhindakazi ashinjwa ubujura

Uyu muturage ufite ubumuga bw’ingingo yatangarije Bwiza.com ko yafungishijwe n’umuryango wa Gitifu Muhindakazi na Tom Sabiiti bamushinja ko yabibye amafaranga ibihumbi 150.

Uyu ati “ Umwana wabo umwe yaraje arambwira ngo Dadi [dad] nimugoroba yavuze ngo wowe sisitimu araza kugufungisha. Nabyise iby’abana gusa nyuma naje kumva bambwira ko nabibye, babwira komanda aramfunga mu Kuboza 2019. Nafunguwe ku bunani ubwo umwe mu bapolisi bakuru yahaje agasanga ndafunzwe kandi anzi, babona kumfungura. Nta mafaranga yabo natwaye ariko namazemo iminsi itanu.”

Kanyawera akubitwa na DASSO witwa Hodari

Kanyawera avuga ko uretse ibyo afata nk’akarengane ko kwima ubufasha, kuri ubu abayeho mu bwoba bw’umukozi w’urwego rwa DASSO mu Murenge wa Karama witwa Hodari. Uyu mu-DASSO witwa Hodari ngo aramakubita ndetse yamusabye ko yakwimuka akava mu Murenge wa Karama.

Kanyawera ati ” Ngifungurwa Hodari yaravuze ngo ntanshaka mu Murenge wa Karama. Umudaso bita Hodari ubushize yarambonye, ankubita umugeri n’urushyi. Iyo mubonye ngerageza kumuhunga, abantu bose baba babibona. Ejo bundi yarambonye aza ari kunkatishaho moto, ngiye kwikubita muri rigore [rigole]. Si mba mbashije kwiruka igihe muhunga kuko mbana n’ubumuga. Agahenge gake mfite ni uko ubu nkorera ushinzwe ubutaka mu murenge.”

Bwiza.com ntiyabashije kuvugana na DASSO Hodari ngo avuge ku byo ashinjwa na Kanyawera. Tuzagerageza kuvugana na we kugira ngo tumuhe urubuga rwo kuvuga ku byo ashinjwa.

Kanyawera afite mpungenge ku mutekano we

Uyu muturage yasabye Bwiza.com ko yarindirwa umutekano cyane ku kibazo cya Hodari uyobora DASSO mu Murenge wa Karama. Avuga ko ” Umutekano we nyuma yo kuvugana na Bwiza.com utizewe kuko ashobora gutotezwa kuko ngo yatanze amakuru.”

Uyu muturage asaba ubuyobozi ko bwamufasha nk’abandi baturage kuko asanga ubufasha abukwiriye. Asanga nibura ahawe VUP akazajya yohereza undi muntu akamukorera.

Bwiza.com yavuganye n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyacyiga, Muhindakazi Daria ahakana ayo makuru. Yagize ati ” Oya, Mana yanjye! Runyunya yabaga mu cyiciro cy’ababyeyi. Ntiyakunze kuba mu rugo, nta cyiciro yagiraga. Ni njye wamushyize mu cyiciro cya mbere ubu ahagarariwe na Nsabimana Ephrem ari na we uhagarariye umuryango. Murumuna we akora muri VUP ntabwo bombi bafashwa uko ari babiri.”

Gitifu Muhindakazi avuga ko atafungishije Kanyawera, ko ” Ahubwo yafashwe akekwa kuko twagiye tubura amafaranga gusa nyuma yararekuwe kuko bitamuhamaga.”

Yahakanye amakuru ko umuryango we yaba yaragize uruhare mu gufungisha Kanyawera. Avuga ko umuryango wa Kanyawera ufashwa nk’abandi batihsoboye bose. Ati ” Ayo makuru si yo rwose. Agize ikibazo yakwitabaza izindi nzego nk’umurenge n’inteko z’abaturage.” Avuga ko Kanyawera atigeze yegera ubuyobozi ngo avuge ikibazo yaba afite.”

Bwiza.com kandi yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Longin Habineza akupa telefoni. Yaje gutangaza ko yari mu nama.

Gitifu Habineza yasubije ubutumwa bugufi yandikiwe na Bwiza.com agira ati ” Icyo kibazo ntabwo nkizi kandi n’uwo muturage ntabwo muzi. Iyo umuturage arenganyijwe ajya ku rwego rwisumbuye rukamufasha ariko ubwo nkimenye ndaza kugikurikirana.”

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ubwo usanga abantu bapfa ikitagaragara cyangwa ugasanga nta kuri kurimo mu biba bivugwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *