Ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, ku wa 30 Mata Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Prof. Nshuti Manasseh umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Prof. Manasseh yasimbuye kuri uyu mwanya Amb. Olivier Nduhungirehe wambuwe inshingano zo kuba umunyamabanga wa Leta muri Minafet ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku wa 09 Mata.
Prof. Manasseh wamusimbuye, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’imari yakuye muri kaminuza ya Aberdeen, mu Bwongereza. Afite Kandi Masters mu bucuruzi n’imiyoborere n’ibaruramari yakuye muri Kaminuza ya Aberdeen, mu Bwongereza, n’impamyabumenyi y’ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere.
Manasseh ari mu batangije Kaminuza y’Umutara Polytechnic iherereye i Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, akaba no mu tsinda ryatangije Kaminuza ya SFB yahindutse Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikondo.
Ari kandi mu batangije Kaminuza ya Kigali ubwo yashingwaga muri 2011.
Prof. Manasseh anazwi cyane muri Guverinoma y’u Rwanda, kuko yigeze kuyibamo ari Minisitiri w’ubucuruzi, inganda, amakoperative, n’ubukerarugendo, Minisitiri w’imari, na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Afite uburambe bw’imyaka 23 nk’umwarimu muri kaminuza ndetse n’ibijyanye n’imiyoborere, yakuye muri Kaminuza zo ku rwego rwo hejuru nka kaminuza ya Strathmore y’i Nairobi, kaminuza Gatolika ya Afurika y’Iburasirazuba y’i Nairobi yabayemo umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo cyo kimwe na Kaminuza ya Aberdeen.

2 Responses
Prof. Nshuti Manasseh yasimbuye Olivier Nduhungirehe muri MINAFFET
Uyu mugabo ndamwemera kuba yaraminuje cyane kandi akigisha igihe kinini muli Kaminuza.Nizere ko kuba yarigishije muli Catholic University muli Kenya byatumye akunda Imana cyane.Nubwo twese twize,ikintu Imana yaturemye idusaba gushyira imbere ni “gushaka Imana”,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Tugomba kubifatanya n’akazi gasanzwe.Otherwise ntacyo byaba bimaze kubaho imyaka 70 hanyuma ukipfira ntuzongere kubaho.Waba urutwa n’igiti kitwa Sequoia [soma sekoya],kimara imyaka 4000.