Rubavu: Noteri akurikiranweho guhindurira ibyangombwa uwagurishije isambu umugore atabizi

Sangiza iyi nkuru

Noteri w’Ubutaka mu Murenge wa Rugerero, Barigora Rwemera afunzwe akurikiranweho gufasha guhindura ibyangombwa by’ubutaka umugabo wagurishije umutungo rwihishwa umugore we atabizi.

Umwe mu bayobozi b’Umurenge wa Rugerero utashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije Bwiza.com ko yamenye iby’ayo makuru y’itabwa muri yombi rya Rwemera. Ati “Nanjye nabyumvise gusa sindabimenyaho byinshi.”

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha ntibyashoboka, ubutumwa bugufi yabwandikiye, ntibwari bwagasubijwe ubwo iyi nkuru yasohokaga. Turagira icyo dutangaza nibadusubiza kuri iki kibazo.

Uyu afunzwe nyuma ya noteri w’Umurenge wa Rubavu, Hamuri Bahati washyize umukono ku nyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435 kuri koperative y’abacuruzi b’inyama yitwa KOADU akaba yarakatiwe imyaka 6 adahari kuko yaburiwe irengero.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Noteri akurikiranweho guhindurira ibyangombwa uwagurishije isambu umugore atabizi
    abobantubakoribyo nukujyabakanirwa urubakwiye kukondubyobibarubuhemu

  2. Rubavu: Noteri akurikiranweho guhindurira ibyangombwa uwagurishije isambu umugore atabizi
    abobantubakoribyo nukujyabakanirwa urubakwiye kukondubyobibarubuhemu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *