Ku mugabane wa Afurika, byabaye itetu ko umutegetsi asahura igihugu, agakungahara igihe cyose ari ku butegetsi. Gusa ntibibuza bamwe muri bo kuba bagarukwaho nk’abakennye. Kuba bakennye si ku rwego rwa rubanda bategeka, ahubwo bitwa ko bakennye harebwe kuri bagenzi babo ibyo batunze. Ikinyamakuru African Standard gitangaza ko abaperezida bo muri Afurika bakurikirana gutyo: 5. João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola Perezida wa Angola w’imyaka 66. Yagiye ku butegetsi kuwa 26 Nzeri 2017. Uyu yahoze ari Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2014 kugeza mu 2017. Uyu mugabo kuva yajya ku butegetsi, yarwanyije ruswa ndetse acisha mu mucyo uko yinjiza amafaranga. Umushahara we ungana n’amafaranga 15,796,875. Bizwi ko umutungo we ubarirwa muri miliyoni imwe y’amadolari (Rwf 93,750,000,000). Uyu mugabo araza mu bakennye mu gihe ayobora igihugu gikungahaye kuri peteroli muri Afurika. 4. Edgar Chagwa Lungu wa Zambia Edgar Lungu w’imyaka 63 yagiye ku butegetsi kuva mu 2015. Umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri z’amadolari mu gihe ahembwa Amakwacha, 51, 437.67. N’ubwo bimeze bityo, Lungu ntashirwa amakenga kuko abatavuga rumwe na we bavuga ko ashobora kuba hari ahandi ahisha imitungo. Ni mu gihe biziwi ko yiswe akazina ka Perezida w’umukerarugendo ( mister tourist president) ku bwo guhera mu ngendo zijya mu mahanga. 3. Sahle-Work Zewde wa Ethiopia Sahle-Work Zewde w’imyaka 70 ni we mugore wa mbere uyoboye Ethiopia kuva muri Kanama 2018. Uyu ahembwa $3,686 ku kwezi ndetse umutungo we uri munsi ya miliyoni y’amadolari. 2. Dr John Joseph Pombe Magufuli wa Tanzania Magufuli w’imyaka 60 ayobora Tanzania kuva mu 2015. Ni umwe mu bakomeye ku mahame ya Chegeuvara na Mzee Julius Kambarage Nyerere. Ku kwezi ahembwa $4,008 ndetse ni we wabyisabiye. Abamubanjirije bahembwaga ibihumbi 15 by’idolari ku kwezi. Umutungo we ubarirwa muri miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika. 1. Muhammadu Buhari wa Nigeria Perezida Buhari w’imyaka 77 ni we muperezida ukennye muri Afurika aho umutungo we ungana n’amadolari ibihumbi 150. Ibi ariko byemerwa na bake kuko uyu mugabo afite ingo eshanu n’inzu zisanzwe ziri ahitwa Daura muri Leta ya katsina aho avuka. Uyu kandi afite isambu yororeramo inka 270, intama 25, amafarashi atanu n’ubworozi bw’inkoko. Icyiyongera kuri ibi ni uburyo abana be bize muri za kaminuza nziza mu Mujyi wa London mu Bowngereza. Washington Post yigeze kumwandikaho ko ari we muperezida ukennye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ngo imyinshi mu mitungo afite ni iyo yiguriye mu mafaranga yabitse kuri konti. Nta ruganda, konti, kompanyi yigenga cyangwa amariba ya peteroli agira. Kimwe mu bizwi ko atunze ni imigabane muri kompanyi ikora amarangi, muri Banki ya Union na Skye. Hari n’ibibanza bibiri bidatunganyijwe agira mu Majyaruguru ya Nigeria no mu Majyepfo. Aba baragarukwaho nk’abaperezida batanu bakennye muri Afurika nyamara hari abandi babaye barusahuzi ku mutungo wa rubanda. Aba nabo ntawapfa guhamya ko ibyo bavugwaho ari byo ijana ku rindi. Bamwe mu baperezida bo muri Afurika bavugwaho guhisha imitungo yabo mu bihugu byo hanze. Iri mu gihugu, bayiragiza abandi, bakayiyandikaho ariko inyungu zose ziba ari izabo. Benshi muri bo bakoresha imyanya yabo mu kwikungahaza kimwe n’udutsiko tubegereye.

2 Responses
Urutonde rw’abaperezida batanu bakennye muri Afurika
Ndavuga gusa kuli BUHARI wa Nigeria.Mugenzi we witwaga General Sani ABACHA,wategetse Nigeria hagati ya 1993-1998,yasahuye igihugu agira Fortune igera kuli 5 billions USD.Nukuvuga arenze Rwanda National Budget 2019-2020 (2.8 Trillions rwf).Abantu bakira cyane badakoze amanyanga,nibo bake.Ariko byose ni ubusa wa mugani.GUKIRA ni byiza rwose.Nta muntu numwe utifuza gukira.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana” nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye barumviraga imana kandi batariberaga mu byisi gusa.