Igitero cyiswe Oak cyangwa Gran Sasso ni igitero cyateguwe n’Ubudage ku busabe bwa Adolf Hilter wari uyoboye iki gihugu kuwa 12 Nzeri 1943 hagamijwe gufunguza Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani, Benito Mussolini wari ufungiwe mu misozi iri ku butumburuke bwa metero 2,912. Mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira 25 Nyakanga 1943, Ishyaka rya Fascist ryafashe icyemezo cyo kwambura ikizere Mussolini. Ni nyuma y’iraswa n’iterwa ry’agace ka Sicily n’iraswa ry’amabombe ku Mujyi wa Roma. Uyu munsi ni nabwo Umwami w’Ubutaliyani, Victor Emmanuel wa III yategetse ko Mussolini wari Minisitiri w’Intebe afungwa. Uyu yahise asimbuzwa Marshal, Pietro Badoglio. Mussolini yahise ajya gufungirwa mu misozi miremire ya Abris aho bigoye kugaba igitero keretse hakoreshejwe indege cyangwa imodoka zigendera ku migozi. Izi nazo byarashobokaga ko zakomwa mu nkokora n’ikirere kibi cyabaga muri ibi bice. Mussolini ariko yari yabanje gufungirwa ahitwa Ponza na La Madalena. Igisirikare cy’Abadage cyakoresheje amakuru ya kode za radio ya gisirikare cy’Abataliyani kimenya neza ko Mussolini afungiwe ku gasozi karekare ka Gran Sasso, muri Hoteli ya Campo Imperatore, ibirometero 120 mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’Umurwa Mukuru wa Roma. Icyemezo cyo gufunguza Mussolini n’ubwo byari bigoye Hitler we ubwe ni we wategetse ko inshuti ye Mussolini yafungurwa n’igisirikare cy’Ubudage. Ni igitero cyateguwe na Maj. Herald Mors kimaze kwemezwa na Gen. Kurt Student. Muri ibi bihe by’intambara ya Kabiri y’Isi, Ubutaliyani bwari bushyigikiye Ubudage. Gufunga Mussolini byari bivuze gutakaza umusangirangendo w’urugamba, ibintu Hitler atari kwemera. Ibi byatumye asaba ingabo zirwanira mu kirere gutegura igitero. Nyuma yo kumva ko Mussolini yahiritswe ku butegetsi, ngo Hitler yagize ati: “ Umunsi nzakandagira mu Butaliyani, uwagize uruhare muri icyo gikorwa cy’ishyano wese azabiryozwa. Mussolini nta mwanya afite muri gereza. Tugomba kumubohora.” Ingabo zari ziyobowe na kabuhariwe mu bitero by’ibanga Captain Otto Skorzeny zatangiye kwitegura gushyira mu bikorwa igitero. Hafashwe umwanzuro ko itsinda rito ry’ingabo kabuhariwe z’Abadage (SS) zipakira mu ndege zikerekeza mu ruhererekane rw’imisozi, ubundi zikamanukira mu mitaka, zerekeza ku gasozi ka Gran Sasso. Capt. Sarkozeny yahawe amakuru n’indege z’intasi z’Abadage zari zatangiye kuzenguruka muri iyo misozi kuwa 10 Nzeri ko Mussolini ari aho afungiye. Bifashishije ahari urwuri rwari hafi aho, abandi bagana ku kabuga gato k’indege ka Akila, ahagombaga kuza indege itwara Mussolini imwerekeza mu Budage. Nta kwibeshya na guke kwari kwemewe Iki gitero kubera ko cyaberaga mu kindi gihugu rwagati, byasabaga imimbare ihambaye ku ikoreshwa ry’igihe. Ikindi ni uko imiterere y’ahagabwa igitero hari ahantu habi hahanamye, ibintu byatumye iki gitero ku munsi cyabereyeho, cyari kigijweho inyuma iminsi ibiri biturutse ku kirere kibi ku wakoresha indege n’imitaka. N’ubwo ari uko babibaze, mu tudege duto 12 bari bavanye mu Budage, tune ntiwageze mu misozi ya Abris. Irasana ry’impande zombi Capt. Sarkozeny wo muri SS nk’uko Wikipedia ibitangaza, yabanje guhamagara umuyobozi w’abarinzi basaga ijana bari aho Mussolini afungiwe, amusaba gutekereza kabiri. Yamusabye niba yumva yarwana cyangwa babireka, bagatanga Mussolini nta kurasana kubayeho. Uroye nta kurasana guhambaye kwabayeho kuko hapfuye abasirikare b’Abataliyani babiri gusa muri 200 bari bahawe akazi ko kurinda hoteli (100) ndetse n’inzira ziyerekezaho (100). Ni mu gihe abahakomerekeye ku ruhande rw’Abadage ari 10. Fernando Soleti wari uyoboye abarinzi yageze aho ababwira ko bareka kurasa ibyo bituma hataba imirwano. Uyu yaje no guhungana na Capt. sarkozeny. Havuze amasasu mu duce tumwe na tumwe mu gisa n’imirwano gusa byarangiye Mussolini abohojwe nta rindi sasu ryongeye kuvuga. Bamwe mu basirikare b’Abataliyani bagaragaye ahubwo nyuma bifotozanya n’aba Badage bari babateye ndetse bamwe banasangira imivinyo, nyuma barahaguruka bisubirira i Berlini mu Budage. Kuwa 15 Nzeri 1943 Capt. Serkozeny yari agejeje Musssolini mu Budage mu birindiro bya Hitler byari hafi ya Rastenburg. Uyu yambitswe imidari y’ishimwe ku bw’iki gikorwa. Ifungurwa rya Mussolini ryatumye abari bamufunze bagwa mu kantu gusa nanone benshi bavuze amangambure kubera ubuhanga cyateguranwe ndetse n’uko cyakozwe. Uwari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza icyo gihe, Winston Churchill yavuze ko iki ari kimwe mu bitero bihambaye by’umurava n’amayeri mu bibayeho mu isi. Uyu yavugaga ibi mu gihe yari ku ruhande rw’Ingabo Zishyize hamwe ngo zirwanye Abanazi ba Hitler.

Mussolini ubwo yasohoka muri hoteli

Benito Mussolini (wambaye imyenda yirabura) ari kumwe n’abakomando b’Abadage

12 Responses
Operasiyo Oak: Hitler yakuye mu menyo ya rubamba Mussolini mu buryo butangaje
ndabona ariko ari ibirari by’ubutegetsi mwashyize mu nyandiko

Niba ari ibirari byubutegetsi bitwaye iki se muvandi? Icyingenzi nuko harabasobanukiwe iyi nkuru kandi batari bayizi

Ko amateka atubwira ko kimwe mubyatumye Hitler atsindwa Ni uko yatakaje Mussolini,wari inshuti ye,ibyo uvuze wabisomye mukihe gitabo