Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyaza mu Rwanda, Josephine Murekezi atangaza ko mu Rwanda ababyaza bakiri bake n’ubwo bagiye biyongera mu myaka ishize. Murekezi avuga ko kuba ababyaza bakiri bake ari inkomyi kuko bituma bakora amasaha menshi nta kiruhuko. Yatangarije The New Times ko umunsi mpuzamahanga w’ababyaza mu Rwanda usanze hakiri iki kibibazo muri uru rwego. Ati “ Dufite umubyaza umwe muri buri kigo nderabuzima. Ubwo bivuze ko agomba gukora iminsi yose, amasaha 24. Twakabaye dufite bane umwe agakora umunsi undi ijoro mu gihe undi yagiye gufata konji, hakagira umusimbura.” Ku kibazo cy’umubare w’ababyaza bakiri bake, Murekezi hari icyo asaba Leta. Ati “ Ubwo ishuri ry’ububyaza ryatangiraga mu 1997, abatangiranye naryo bari ab’igitsinagore 16, ubu bariyongereye gusa dukeneye ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashora imari kurushaho muri uyu mwuga kugira ngo umubare wiyongere.” Uyu muyobozi avuga ko iki kiri mu mbogamizi zituma akazi k’ababyaza katagenda neza. Yasabye ababyaza kwishimira byinshi bagezeho ndete no gukomeza gukorera hamwe ngo bagere ku ntego. Imibare irerekana ko kuva mu 1995 hari ababyaza batanu mu Rwanda. Ubu harabarurwa abagera ku 2,142 mu gihugu. Raporo y’Isi ku by’ababyaza yo mu 2014 igaragaza ko 59% bya serivisi batanga ari byo bigera ku Banyarwanda.


