Mu gihe u Rwanda n’Isi bakomeje guhangayikishwa n’icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda yakiriye undi muzigo w’ibiza na wo igomba kwikorera ifasha abaturage bayo guhangana n’ingaruka zabyo.
Ni nyuma y’uko hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi humvikana ibiza, byaje guhindura isura mu ijoro ry’itariki ya 5 rishyira iya 6 Gicurasi 2020. Imibare ya Minisiteri yo gucunga ibiza (Minema), ivuga ko abantu 72 ari bo bimaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye muri iryo joro, mu gihe inzu nyinshi n’ibikorwa remezo byiganjemo imihanda n’amateme byasenywe na yo. Ibiza kandi byangije imirima myinshi y’abaturage yari ihinzeho imyaka abenshi bari batezeho amaramuko. Abahinzi batangiye gutabaza basaba Leta kubagoboka Mu gihe rubanda nyamwinshi bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abenshi mu bahinzi bo mu bice by’icyaro birindaga icyorezo ariko banakora imirimo yabo, mu rwego rwo kugira ngo bazisayidire banagoboke igihugu mu gihe ibihingwa byabo byari kuzaba byeze. Mu gihe Leta yageragezaga kugoboka abagizweho ingaruka na Covid-19 batuye mu mijyi, byagaragariye buri wese ko umuhinzi nta kibazo yari afite. Cyakora cyo bijyanye n’ubukana ibiza byagaragaje, birasa n’aho icyizere abahinzi bari bifitiye yemwe banafitiwe na Leta cyamaze kuraza amasinde, ibyatumye aba mbere basaba itangazamukuru kubagerera ibukuru kubasabira ubutabazi. Gusaba ubufasha kw’abahinzi gufite ishingiro, ku wiboneye n’amaso ye ibyo inkangu zangije mu turere twiganjemo utw’intara y’Amajyaruguru n’Iy’Uburengerazuba, zidasize n’amajyepfo y’igihugu. Nawe se niba imirima yo mu misozi yiganjemo iy’ibishyimbo n’urutoki yaratembye, iyo mu bishanga yari ihinzeho icyayi, umuceri n’indi myaka na yo igatwarwa n’imivu y’amazi, ni gute umuturage wari wizeye kuba yejeje mu kwezi gutaha yareka gusuka amarira? Abenshi mu bahinzi bafite impungenge z’uko umudari ushobora kubica nk’uko Covid-19 ikomeje kugarika ingogo, mu gihe Leta yaba itabatabaye mu maguru mashya. Leta batabaza imaze hafi amezi abiri ikora amanywa n’ijoro, mu rwego rwo guhangana no kugira ngo hatagira Umunyarwanda wicwa na Covid-19. Leta irigobotora ite ibiza na Coronavirus? Abanyarwanda bakunze kuvuga ko Leta ari “Umubyeyi”, bijyanye n’uko hari abo ikunze kugoboka mu gihe cy’amage. Muri ibi bihe rero ibiza na Coronavirus biteje inkeke, umubyeyi ari we Leta arasabwa kwita ku bana be kugira ngo hatagira abicwa n’indwara n’inzara. Ni imikoro yombi ikomeye, yemwe inasaba imbaraga nyinshi n’ubushobozi ku buyobozi bw’u Rwanda kugira ngo ibi bibazo byombi bikemurwe icyarimwe. Magingo aya Icyorezo cya Covid-19 kiracyakomeje, kandi ni icyorezo gifite imbaraga ziremereye, ku buryo habayeho kuregeza cyangwa kurangara gato cyahita gitsinsura imbaga, ibituma gukomeza gushyiraho ingamba zo kukirwanya ari intambwe idakwiye gusubira inyuma. Ku rundi ruhanda ariko, ntiwarinda abaturage kwicwa n’a Covid-19 ngo ubategeze inzara, indi mpamvu gufasha abasizwe iheruheru n’ibiza na byo bikwiye. Ubufasha bukenewe harimo gutanga ibyo kurya ku bangiririjwe imyaka, no kubakira abo ibiza byasenyeye amazu. Ibi kandi birajyana no gusana ibikorwa remezo byasenyutse. Icyo Leta ivuga ku mikoro yombi iyitegereje Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yagiranye n’urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru RBA, yavuze ko gusana ibyangijwe n’ibiza bishobora kuzafata imyaka myinshi, gusa atanga icyizere cy’uko bizasanwa n’ubwo bizavuna Leta n’Abanyarwanda. Minisitiri Shyaka yagize ati”Ingaruka z’ibi biza ku rwego rw’ubukungu n’imibereho yacu, bizamara imyaka myinshi bitwara imbaraga kugira ngo twubake ibikorwa remezo byasenyutse, gusa icyo nakwizeza Abanyarwanda ni uko u Rwanda rusabyubaka. Tuzabisana. Tuzabyubaka, bizadutwara imbaraga, n’Abanyarwanda babuze imitungo bafite inzu zasenyutse, begutakaza icyizere. Nibakomere bagire ikizere, tuziyubaka, tuzafatanya, ibintu ni ibishakwa.” Magingo aya Leta y’u Rwanda yatangiye kwimura abaturage batuye mu manegeka n’abasenyewe ibacumbikira ahantu hatandukanye nko mu nsengero no mu bigo by’amashuri, gusa irasabwa gushyiraho imirongo ihamye mu rwego rwo kuzahura imibereho yabo. Birajyana n’abasizwe iheruheru na Covid-19 ndetse n’ibiza, basaba ko ibukuru babashyiriraho ingamba zihutirwa mu rwego rwo kureba ko iminsi yakwicuma, n’ubwo nta wuzi neza ko isezerano ryatanzwe rizasohozwa vuba.

10 Responses
Covid-19 n’ibiza; ihurizo rikomereye Leta y’u Rwanda
Ibi byose biraterwa na Muntu wangije ikirere,kubera imyitsi myinshi yohereza mu kirere.
IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera,kubera ko abantu bangije ikirere,bibyara Climate Change.Bimwe muli ibyo biza ni ibi: Heatwaves (Ubushyuhe bukabije kurusha kera),Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane yo muli Amerika),Typhoons (Imiyaga ikomeye cyane muli Asia),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires (Imiriro ikomeye cyane kurusha kera),Floodings (Imyuzure ihitana abantu n’ibintu kurusha kera),etc…Utibagiwe iyi Covid-19 yakwiriye isi yose.Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane, kandi bisenya ibintu byinshi kurusha kera.Nkuko Abahanga benshi bavuga,barimo abakuriye ya Saha y’Imperuka bise Doomsday Clock,niba nta gikozwe nkuko bavuga,Imperuka iri hafi.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Mu isi nshya dutegereje dusoma muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,Yesu niwe uzahabwa ubutegetsi bw’isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe igice cya 11,umurongo wa 15.Azayihindura Paradizo kandi akureho IBIZA byose.Yerekanye ko abishoboye igihe yahagarikaga UMUYAGA mwinshi bali mu Nyanja ya Galileya (Sea of Galilee).Niba dushaka kuzaba muli iyo Paradizo,bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.

ISENGESHO RY’UMWAMI SALOMO: 1 ABAMI 8:37-40.

ISENGESHO RY’UMWAMI SALOMO: 1 ABAMI 8:37 “INZARA NITERA MU GIHUGU CYANGWA MUGIGA, CYANGWA KURUMBYA, CYANGWA GIKONGORO, CYANGWA INZIGE, CYANGWA KAGUNGU, CYANGWA ABABISHA NIBABAGOTERA MU GIHUGU KIRIMO IMIDUGUDU YABO, NUBWO HAZATERA ICYAGO CYOSE CYANGWA IKINDI CYOREZO, 38 MAZE UMUNTU WESE AKAGIRA ICYO AGUSABA CYOSE YINGINZE, CYANGWA UBWOKO BWAWE BW’ABISIRAYELI BWOSE, UKO UMUNTU WESE AZAJYA YIMENYAHO INDWARA YO MU MUTIMA WE AKARAMBURA AMABOKO YE YEREKEYE IYI NZU, 39 NUKO UJYE WUMVA URI MU IJURU ARI RYO BUTURO BWAWE UBABARIRE, UTEGEKE WITURE UMUNTU WESE UKURIKIJE IBYO YAKOZE BYOSE WOWE UZI UMUTIMA WE, (KUKO ARI WOWE WENYINE UZI IMITIMA Y’ABANTU BOSE), 40 KUGIRA NGO BAKUBAHE IMINSI BAZAMARA MU GIHUGU WAHAYE BA SOGOKURUZA YOSE BAKIRIHO. AMEN.

Uko niko kuri abantu bimuye lmana bimika gushaka ubutunzi, rero mushake ubwami bw’lmana no gukiranuka ibindi muzabyongererwa.