Umusore uvuga ko atuye muri umwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge, Kagabo (amazina yahinduwe) atangaza ko hari umugore babana mu gipangu aho akodesha, wamusabye ko yamutera inda akamuha Frw ibihumbi 300. Kagabo avuga ko uyu mugore ufite umwana umwe w’imyaka ine babanje kujya bavugana bisanzwe nk’abaturanyi ariko ngo akabona uyu mugore atashatse kuvuga amazina, arashaka ibyabo byakura, bigafata indi ntera. Yandikiye Bwiza.com agira ati ” Nabuze icyo nakora. Nta mafaranga mfite muri ibi bihe ariko hari umugore wansabye kumutera inda akampa Frw 300,000.” Byatangiye ari umubano mwiza w’abaturanyi ariko uyu mugore yageze aho arerura, ambwira ko twaryamana.” Uyu avuga ko ” Ngo umugabo w’uwo mugore agera mu rugo inshuro nke kuko na we batabana byemewe n’amategeko.” Ati ” Yambwiye ko ndi mwiza, ngo akunda imisatsi yanjye. uko nteye. Namubwiye ko njye nta bushobozi mfite bwo kurera, avuga ko ibyo mbimurekera.” Namusabye ukwezi ko kuba mbitekerezaho gusa ubu amfashe neza. Njye icyo ntinya ni ukumva ko mfite umwana nabyaye, ntashobora kugira icyo mufasha cyangwa ngo mbe namubwira ko ndi Se. Mungire inama, nkore iki?


