Perezida Kagame yashyize abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 11 Gicurasi yashyize abayobozi mu myanya ikurikira. Abahawe imirimo barimo: Amb Jacques Kabale wagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika. Moses Rugema yashyizwe […]

Abakongomani baba mu Rwanda ntibumva impamvu Leta y’igihugu cyabo ibangira gutaha

Abakongomani baba n’abakorera mu Rwanda, baramagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’intara z’iki gihugu zihana imbibi n’u Rwanda cyo kubangira gutaha iwabo kandi bari bahawe uburenganzira na Leta y’u Rwanda cyo kimwe na Ambasade ya Congo i Kigali. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abakongomani babarirwa muri 300 bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi […]

Umugore tubana mu gipangu yansabye kumutera inda akampa Frw-umusore w’ i Kigali

Umusore uvuga ko atuye muri umwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyarugenge, Kagabo (amazina yahinduwe) atangaza ko hari umugore babana mu gipangu aho akodesha, wamusabye ko yamutera inda akamuha Frw ibihumbi 300. Kagabo avuga ko uyu mugore ufite umwana umwe w’imyaka ine babanje kujya bavugana bisanzwe nk’abaturanyi ariko ngo akabona uyu mugore atashatse kuvuga amazina, arashaka […]

Kwibuka26: Ibikubiye mu nama Gen. Huchon yagiriye Leta yakoraga jenoside

Inama yahuje Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Éphrem Rwabalinda, yasize u Bufaransa bwemereye Leta ya Sindikubwabo ubufasha, gusa Gen. Huchon agira Leta inama z’uko yari kurengera isura y’u Rwanda mu mahanga . Abo basirikare bombi bari bahuriye mu Bufaransa ku wa 08 Gicurasi 1994. Mu nama Gen. Huchon yatanze icyo gihe, harimo ko Leta […]

Gahunda nziza zagenewe abaturage zakoze ku bayobozi basahurira mu nduru

Leta y’u Rwanda mu byerekezo bitandukanye yihaye intego runaka yifuza kugeraho. Izo ntego kugira ngo zigerweho, hagiye hashyirwaho gahunda nziza zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukungu muri rusange ari nako himakazwa imiyoborere myiza.Gusa izi gahunda zagiye zivangirwa na bamwe mu bayobozi bashaka gusahura ibya rubanda nubwo bamwe bitabaguye neza. Izi gahunda ni […]

U Rwanda rwavuye kure , ibidashoboka birashoboka mu myaka 26 ishize

U Rwanda rwavuye kure nyuma y’ ingaruka y’ imiyoborere mibi yatumye rusenyuka bikomeye rukabura abaturage barwo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , icyo gihe abandi benshi bagahunze igihugu. Usibye kuba rwaratakaje abaturage, ibikorwaremezo by’ ingenzi byarwo byarasenyutse ku kigero cyo hejuru hamwe bitari byoroshye kuyobora u Rwanda uhereye hafi ku ubusa. Imyaka 26 […]

Uburezi mvamahanga ni injishi iboshye ukwibohora no kwigenga bya Afurika

Hari ibiganiro byinshi ndetse n’ubusesenguzi bw’abakomeye butambuka mu binyamakuru no mu nama zitandukanye bivuga ku kwibohora no kwigenga bya Afurika, Ukwibohora no kwigenga ni urugendo Abanyafrika bamazemo igihe kinini ariko uko imyaka itashye ubona intambwe iterwa ari nto cyane ugereranije n’intambwe yagakwiriye guterwa. Ntawatinya kuvuga ko nta gihindutse uru rugendo rutazashohoka kuko abo dukeneye kwibohoraho […]

Byinshi ku ntambara ya Vietnam iri mu zashegeshe Abanyamerika

Mu minsi ishize hari inkuru yavuze ko icyorezo cya Covid-19 kimaze kwica Abanyamerika baruta abo iki gihugu cyatakarije mu ntambara ya Vietnam, ibyatumye abenshi bibaza kuri iyo ntambara Abanyamerika bagereranya na Covid-19 ikomeje koreka Isi. Birasa n’aho mbere y’uko icyorezo cyaduka nta kindi kintu cyari cyarakanze umuturage wa Amerika kirenze intambara yo muri Vietnam. Iyi […]

Uganda: Gen. Henry Tumukunde yafunguwe

Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda, Wilson Kwesiga, yemeye ko Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde ukurikiranweho ibyaha bitandukanye arekurwa by’agateganyo atanze ingwate. Gen. Henry Tumukunde wari yaratawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka, yari afunzwe akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icy’ubugambanyi no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko. NTV yavuze ko Tumukunde yarekuwe atanze ingwate itari mu mafaranga […]

Abasirikare bakekwaho guhohotera abaturage ba Bannyahe bahakanye ibyo baregwa

Abasirikare batanu bakekwaho ibyaha byo guhohotera abaturage mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Bannyahe bose bahakanye ibyaha baregwa ubwo bitabaga Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kubaburanisha kuri uyu wa 11 Gicurasi 2020. Urukiko rwatangiye rubaza umwirondoro wa buri umwe, ruhera kuri Pte Ndayishimiye, abazwa niba atarigeze akatirwa n’urukiko. Mu gusubiza yavuze […]

Zambia: Indaya zirikwifashishwa mu guhiga abakekwaho Coronavirus

Mu gihugu cya Zambia abakora akazi ko kwigurisha bakunze kwitwa ‘indaya’ ni bo bari gufasha Leta gukurikirana no guhiga abantu bashobora kuba baranduye coronavirus. Ibi bije nyuma yaho muri iki gihugu habonetse abantu bashya banduye mu Mujyi wa Nakonde uri ku mupaka uhana imbibi na Tanzania. Minisitiri w’Ubuzima muri Zambia, Chitalu Chilufya, yavuze ko abantu […]

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye gerenade mu kabari

Abantu bataramenyekana mu ijoro ryacyeye ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi bateye igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ mu kabari (ikirabo) kari muri zone ya Kamenge Mujyi wa Bujumbura. Ibi bibaye mu gihe hasigaye iminsi 10 ngo mu Burundi habe amatora, inzego zishinzwe umutekano ntacyo ziratangaza kuri iki gitero, ntihazwi niba cyakozwe ku mpamvu zijyanye […]

Irani na Amerika bagiye Guhanahana Imbohe kubera COVID-19

Umuvugizi wa Leta ya Irani Ali Rabiel, kuri iki cyumweru tariki ya 10 Gicurasi, yatangaje ko Irani yiteguye guhanahana imbohe na Leta zunze ubumwe za Amerika ariko ko bakaba bakirindiriye kumva icyo Amerika babitangazaho. Nkuko france24 ibitangaza, Ku cyumweru, ibitangazamakuru byo muri Irani byatangaje ko Iran yiteguye ibiganiro byo kuba ibi bihugu byombi bibiri byabasha […]