Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 11 Gicurasi yashyize abayobozi mu myanya ikurikira. Abahawe imirimo barimo: Amb Jacques Kabale wagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika. Moses Rugema yashyizwe ku rwego rwa Ambasaderi, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya leta muri Perezidansi ya Repubulika, na ho Theophile Mbonera agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera. Clementine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Patrick Karera agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije. Dr Regis Hitimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa abishingizi muri RSSB, umwanya wari usanzweho Dr Solange Hakiba. Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA) , asimbuye Eng. Colette Ruhamya wari Umuyobozi w’iki kigo. Valerie Nyirahabineza we yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, umwanya utagiraga umuyobozi kuva ubwo Mukantabana Seraphine yavanwaga kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2019. Amb Guillaume Kavaruganda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; Shakilla Umutoni Kazimbaya wari Chargée d’affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Karenzi Philippe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pacifique muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga naho Sheilla Mutavu Mutimbo agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y’Ubukungu n’Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Haguma Juan we yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane naho Darius Rutaganira agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.


