Abakongomani baba n’abakorera mu Rwanda, baramagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’intara z’iki gihugu zihana imbibi n’u Rwanda cyo kubangira gutaha iwabo kandi bari bahawe uburenganzira na Leta y’u Rwanda cyo kimwe na Ambasade ya Congo i Kigali. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abakongomani babarirwa muri 300 bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kwambuka ngo bajye iwabo, gusa inzego za Congo zishinzwe abinjira n’abasohoka ntizabemerera kwambuka ku mpamvu itazwi. Ibi ni nako byagendekeye Abakongomani bageze ku mupaka wa Rusizi bashaka kwambuka ngo bajye i Bukavu. Abaganiriye na KT Press dukesha iyi nkuru, bagaragaje ko batumva impamvu Leta y’igihugu cyabo ibangira gutaha kandi iy’u Rwanda na Ambasade ya Congo mu Rwanda bari bakoze byose ngo babashe gutaha. Uwitwa Jean Claude Beya yavuze ko batunguwe n’icyemezo cyo kubabuza uburenganzira bwo gutaha, nyuma y’ibyumweru bike babyemerewe na Leta y’u Rwanda. Yagize ati ” Tumaze iminsi duteganya kugaruka iwacu, ku bufatanye na ambasade y’i Kigali. Twamenyekanishije ikibazo cyacu ko kuva akazi kahagarara kubera guma mu rugo, ubuzima bwari bwatugoye kubera kutinjiza.” Beya yavuze ko nyuma yo kwemererwa gutaha ku wa 09 Gicurasi, batunguwe no kugera ku mupaka bakangirwa kwambuka. Amakuru avuga ko bamwe mu Bakongomani nyuma yo kwangirwa kwambuka, bahisemo kwicara ku mupaka abandi basubira iyo bari baturutse. Ejo ku cyumweru ababarirwa muri 150 bemerewe kwinjira, abandi barabyangirwa. Patient Mundapeke, wabaga akanakorera i Kigali yavuze ko amafaranga yamushiranye bijyanye n’uko yinjizaga ari uko yakoze, ikaba intandaro y’icyemezo cyo gusubira mu rugo yari yafashe. Mundapeke uri mu banze kuva ku mupaka, yavuze ko bitumvikana ukuntu igihugu kibuza abaturage bacyo gutaha, avuga ko abayobozi ba Congo-Kinshasa bari bakwiye kuba barashatse igisubizo cyo kwemerera abaturage gutaha ndetse bakanashyiraho ingamba zirimo kubashyira mu kato. Yagize ati ” Mu gihe ibindi bihugu biri gucyura abaturage babyo, twe twambuwe uburenganzira bwo gusubira mu rugo.” Abakongomani bangiwe gutaha bavuga ko nta kibazo bigeze bagirirana n’u Rwanda. Amakuru avuga ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru ari we wategetse ko bariya baturage ba Congo bahezwa mu Rwanda. Abayobozi ku ruhande bw’u Rwanda bavuga ko umuti w’ikibazo cya bariya baturage gifitwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. KT Press ivuga ko yagerageje kuvugana na Ambasade ya Congo i Kigali, Ambasaderi wa kiriya gihugu akavuga ko atagira icyo avugira ku bijyanye na kiriya kibazo kuri terefoni.


