Inama yahuje Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Éphrem Rwabalinda, yasize u Bufaransa bwemereye Leta ya Sindikubwabo ubufasha, gusa Gen. Huchon agira Leta inama z’uko yari kurengera isura y’u Rwanda mu mahanga .
Abo basirikare bombi bari bahuriye mu Bufaransa ku wa 08 Gicurasi 1994. Mu nama Gen. Huchon yatanze icyo gihe, harimo ko Leta y’u Rwanda yihutisha ibikorwa byo gutunganya hamwe mu hantu yagenzuraga hari kugwa indege yari kuzana ibikoresho n’abasirikare b’Abafaransa bagombaga gutangwa na Perezida François Mitterrand ngo baze gutanga umusada ku ngabo z’u Rwanda.
Ikibuga cy’indege cya Kamembe ni cyo cyahiswemo icyo gihe, maze Gen. Huchon asaba ko ibinogo byari bikirimo bisibwa.
Indi nama Huchon yahaye u Rwanda ni iyo kudasuzugura umwanzi (FPR Inkotanyi) uko yaba angana kose, abibutsa ko buri gihe aba afite ubufasha bukomeye.
Huchon kandi yasabye abategetsi b’u Rwanda guteganya ibikorwa birambye by’intambara mu gihe intambara yari kuba ndende. Muri byo harimo kuzakoresha ikibuga cya Goma cyagenzurwaga b’Abafaransa mu gushyikiriza ingabo z’u Rwanda (FAR) ibikoresho.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko bigaragara ko Abafaransa bari biteguye guha Leta ibikoresho byo kuyifasha gukora Jenoside, ibishimangirwa na Terefoni idashobora kumvirizwa Col. Rwabalinda yazaniye Gen. Augustin Bizumungu wari umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ivuye mu Bufaransa. Hari kandi n’ibikoresho 17 by’itumanaho byagombaga gushyikirizwa imitwe y’ingabo yari iri mu mujyi wa Kigali.
Mu zindi ngingo zishimangira ubufasha bw’u Bufaransa harimo ko habura iminsi ine ngo Huchon na Rwabalinda bahure, amafaranga y’Amafaransa 435,000 yakuwe muri Banki yo mu Bufaransa yoherezwa muri BNR kugira ngo azafashe u Rwanda kwishyura Sosiyete y’itumabaho ya Alcatel.
Hari kandi ibikoresho by’intambara birimo ibisasu bya 105mm, amasasu n’imyambaro ya gisirikare Huchon yemereye Rwabalinda ubwo bahuriraga mu Bufaransa.
Raporo ya Rwabalinda igaragaza umukoro Gen. Huchon yari yahaye Leta ya Sindikubwabo, ari uwo “kwerekana isura nziza y’igihugu mu mahanga nk’igikorwa yagombaga kuzirikana.”
CNLG igaragaza ko ibyo byakozwe binyuze mu ntambara yashyizwe mu binyamakuru yihutishijwe hagamijwe kwerekana isura nziza y’u Rwanda.
Binyuze mu nama ya Gen. Huchon, itangazamakuru ryahawe umukoro wo kugaragaza ko Leta y’u Rwanda yari ifite impamvu zumvikana z’intambara, ndetse no kwerekana ko abayobozi ba politiki mu Rwanda n’aba gisirikare badakwiye kuryozwa ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi mu Rwanda mu Rwanda.
Leta y’u Bufaransa yakomeje gufasha Leta y’abicanyi bigizwemo uruhare na Perezida François Mitterrand n’abasirikare bakuru mu Bufaransa.
Inyandiko ya CNLG


