Umucamanza mu rukiko rukuru rwa Uganda, Wilson Kwesiga, yemeye ko Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde ukurikiranweho ibyaha bitandukanye arekurwa by’agateganyo atanze ingwate.
Gen. Henry Tumukunde wari yaratawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka, yari afunzwe akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icy’ubugambanyi no gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko. NTV yavuze ko Tumukunde yarekuwe atanze ingwate itari mu mafaranga ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amashiringi ya Uganda, buri umwe mu bishingizi be batatu na we ategekwa gutanga ingwate ifite agaciro k’amafaranga nk’ayo. Mu bishingizi ba Gen. Tumukunde harimo umugore we Stella Tumukunde, muramu we Hannington Karuhanga n’incuti y’umuryango we, Mathew Rukikaire. Gen. Tumukunde yarekuwe, nyuma y’uko umucamanza yari aheruka kwanga icyifuzo cye cyo kwishingirwa n’abasirikare bakomeye mu ngabo za Uganda, kubera uburemere bw’ibyaha akurikiranweho. Tumukunde yagombaga kwiyambaza umusirikare mukuru uri ku rwego rwe cyangwa umurenze, kandi akabiherwa uburenganzira n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda. Impamvu ngo ni uko bene abo basirikare ari bo bafite ubushobozi bwo gusaba umujenerali wasezerewe mu ngabo kwitaba urukiko, mu gihe cyose rumukeneye. Nyuma y’uko kwishingirwa n’abasirikare bakomeye byanze, Tumukunde binyuze mu banyamategeko be banyuze mu zindi nzira, urukiko rutegeka ko atanga ingwate ndetse akanarusigira passeport ye mbere yo kumurekura. Bivugwa ko ku wa 5 Werurwe ubwo Tumukunde yaganiraga na Televiziyo ya NBS, yashishikarije u Rwanda gufasha abantu bashaka impinduka zigamije guhirika ubutegetsi bwa Uganda. Nyuma y’aho ku wa 13 Werurwe Tumukunde yatawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa ku biro bye biri ahitwa Kololo mu gace ka Impala i Kampala afite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 n’indi nto, nta byangombwa byo kuzitunga afite.


