Nduwabo Janvier w’imyaka 32, ni umunyonzi utuye mu mudugudu wa Gasave, akagari ka Raranzige, Umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru. Arasaba ubufasha nyuma y’uko umugore we, Umuhorakeye Theresie, w’imyaka 25, abyaye impanga z’abana 3 b’abakobwa, umwe akaza no kwitaba Imana. Kugeza ubu, umubyeyi n’abana 2 bakaba barwariye mu bitaro bya Munini kuva kuwa 27 Mata.
Nduwayo yagize ati “ nakoraga akazi k’ubunyonzi no gutwara imizigo. Ubu karahagaze kubera Coronavirus. Nta sambu ngira nta n’itungo. Mbarizwa mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe. Ngera ku bitaro bakambwira ngo ninjye kugura imiti kandi nta mafaranga mfite. Ubu maze iminsi 4 ntajyayo.” Nduwayo avuga ko mbere yo kumuha umurambo w’umwana umwe wari witabye Imana, bamusabye kwishyura amafaranga 7’000 Frw. Ngo yaragujije arayabona. Umurambo awutwara ku igare rye ajya gushyingura mu bilometro bisaga 20. N’ikiniga cyinshi yagize ati “no kumushyingura byarangoye. Mfite ubwoba ko n’abandi bazancika.” Nduwayo avuga ko umudamu we, mu minsi mike mbere y’uko abyara, yari ananiwe cyane. Yagize ati “ yamaze ukwezi kurenga atava mu nzu. Ariko akihangana agaseka. Abadamu bacu ni intwari”. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusenge, Philippe Kazungu, avuga ko bagiye gushakisha ubufasha. Mu butumwa bugufi (sms) yagize ati “yaje (Ndahayo) ku murenge. Turacyashakisha ahava ubufasha, Thx (murakoze)”. Dr Pascal Ngiruwonsonga ukorera mu Bitaro bya Gakoma mu karere ka Gisagara, yabwiye Bwiza.com ko kubyara impanga z’abana 3 bidasanzwe, ariko bibaho. Intanga-ngore iyo imaze guhura n’intanga-ngabo, (zygote) yigabanyamo ibice bitatu bigakura. Hakazavuka abana 3 b’igitsina kimwe kandi basa. Bita “les vrais jumeaux” mu rurimi rw’Igifaransa. Ngo ni ibintu by’uruhererekane mu muryango w’umugore (hereditaire). Domice Gasarabwe
Biba byagenze bite ngo umubyeyi yibaruke impanga z’abana 3?

