Umunya Kenya usa na Kabuga yatangaje ko yabohowe no kumuta muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Daniel Muthee Ngeera, Umunya Kenya wigeze kwitiranwa n’umunyemari Kabuga Felcien wari umaze imyaka irenga 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, yatangaje ko yabohotse nyuma y’uko Kabuga afatiwe i Paris mu Bufaransa.

Muri 2012 kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya, cyakoze inkuru icukumbuye igaragaza ko Muthee ari we Kabuga wari umaze igihe ashakishwa n’amahanga ngo aryozwe uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukambwe avuga ko mbere y’uko iyo nkuru ikorwa yari yibereyeho mu buzima busanzwe nk’umucuruzi w’imbaho mu ntara ya Isiolo atuyemo, gusa iyo nkuru ikaba yarahise yangiza ubuzima bwe ku buryo bugaragara.

Aganirira n’ikinyamakuru The Standards yavuze ko yishimiye ifatwa rya Kabuga agira ati” Amakuru (y’ifatwa rya Kabuga) nayakiranye ibyiyumvo bivanze, kuva mu nyaka umunani ishize nabagaho mfite ubwoba. Ndabohotse, ariko nanone mbabajwe n’ibihombo nagombye guhura na byo.”

Avuga ko nyuma ya 2012 yakomeje ubucuruzi bwe bisanzwe, gusa akaba yarumvaga adatekanye kubera akayabo ka miliyoni eshanu z’amadorali ya Amerika yari yarashyizweho, nk’igihembo cy’uzashobora gufata Kabuga cyangwa agatanga amakuru y’aho ari. Kuva ubwo ngo abaturanyi be batangiye kumuha akato, ndetse n’abakiriya bari bamuzi imyaka myinshi bagatangira kumukeka.

Avuga ko umunsi abatasi b’Abanyarwanda bamusanze aho akorera bigize nk’abakiriya bakamusuhuza mu rurimi atumva, ari wo watumye atangira kubona ko ari mu bibazo.

Yagize ati ” Baraje baransuhuza ariko sinabasubiza. Nyuma naje kumenya ko ari Abanyarwanda. Nabimenyesheje Polisi, kuva icyo gihe ni bwo natangiye kubona ko ubuzima bwanjye buri mu bibazo.”

Uyu musaza avuga ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo agaragaze ko atari Kabuga, harimo kugirana ibiganiro n’itangazamakuru no kujyana mu nkiko igitangazamakuru cyari cyamusebeje, gusa byose ntibyagira icyo bihindura ku izina rye ryari ryangiritse.

Ati ” Guverinoma yampaye abapolisi bancungira umutekano ku buryo nari mfite abapolisi babiri bandinda ku kazi no mu rugo, ariko mu gihe nari mbyishimiye, iki cyemezo cyangiriye nabi cyane kubera ko hari imyumvire y’uko nahawe uburinzi bwa Leta kubera ko ari uko nari ndi uhigwa.”

Muthee avuga ko kumwitiranya na Kabuga byatumye ubucuruzi bwe butangira gusubira inyuma, kubera ko abakiriya batangiye kumucikaho. Avuga ko akiva mu nzego z’ubuyobozi muri 2000 yari afite gahunda yo kwagurira ubucuruzi bwe mu gihugu hose, gusa kumwita Kabuga bikaba byaratumye atangira kugurisha imitungo ye.

Avuga kandi ko kuva mu bucuruzi bw’imbaho byatumye aba imbata y’urugo, ku buryo yirirwaga abuguza yaba atabirimo akaba ari mu kabari.

Incuti ye yitwa Lucy Mworia, na yo yavuze ko kuva bamwitiranya na Kabuga ubuzima bwe bwahindutse, uwari umuntu wakira incuti ze buri munsi ahinduka uwirirwa ahunga igicucu cye kubera urwikekwe.

Umugore we witwa Rebecca Kanana na we yabwiye The Standards ko kwitiranya Muthee na Kabuga byahinduye cyane imitekerereze ye, ku buryo umugoroba wageraga ari mu rugo yaba atarahagera bikaba ngombwa ko amuhamagara akamumenyesha aho ari.

Nyirubwite avuga ko mu busanzwe yumvaga adashobora gutunga akabari mu buzima bwe, gusa kumwibeshyamo Kabuga bikaba byaratumye umuryango we ugashinga ko na resitora kugira ngo bibabesheho.

Avuga ko amakuru y’ifatwa rya Kabuga akimenyekana mu Bufaransa nyuma y’imyaka umunani, ari bwo yongeye kugira abantu bongera kumuhamagara kuri terefoni.

Yagize ati ” Abampamagaye ni abo mu muryango n’incuti bampamagaye bishima banantera akanyabugabo. Naryamye saa saba z’igicuku ndeba amakuru nararuhutse cyane. Nizeye ko Kabuga azagezwa imbere y’amategeko akaryozwa ibyo yakoze.”

Kabuga Felcien w’imyaka 84 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize afatiwe ahitwa Asnieres-sur-Seine mu majyaruguru ya Paris.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *