Kabuga arashinja u Bufaransa kutubahiriza uburenganzira bwe bw’ibanze

Sangiza iyi nkuru

Laurent Bayon na Emmanuel Altit, abanyamategeko bahagarariye umunyemari Kabuga Felesiyani ufungiye mu Bufaransa, bashinje ubutabera bw’icyo gihugu na ‘gendermerie’ yacyo kwica uburenganzira bw’ibanze bw’umukiriya wabo.

Aba banyamategeko bashinja ziriya nzego zombi kwemeza ko Kabuga yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara urubanza rwe rutaracibwa ngo ubutabera bubimuhamye.

Itangazo rihuriweho basohoye riragira riti: “FĂ©licen Kabuga afite uburenganzira bwo kubahwa nk’umwere, ku bw’icyubahiro n’isura ye. Ntibyari bikwiye ko Kabuga yitwa umwe mu bakomeye bakoze Jenoside mu Rwanda n’itangazo rigenewe abanyamakuru rihuriweho n’ubushinjacyaha ndetse na gendermerie y’igihugu ryatanzwe ku ya 16 Gicurasi, mu gihe urubanza rwe rutaba.”

Abanyamategeko ba Kabuga bavuga ko ubutabera bw’Ubufaransa bwimye Kabuga uburenganzira bwe bw’ibanze, kandi bufite inshingano zo guharanira ubwisanzure bwa buri wese.

Gendermerie y’Ubufaransa yo bayishinja gushyira ku karubanda ifoto ya Kabuga ubwo yamutaga muri yombi ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nyamara nta burenganzira Kabuga yabiyihereye.

Aba bombi kandi bahishuye ko Kabuga atifuza kujya kuburanishirizwa i Arusha muri Tanzania, ibyahuriranye n’amakuru avuga ko yifuza kuburanira mu Rwanda.

Uyu mukambwe w’imyaka 84 yafatiwe Asnières-sur-Seine hafi ya Paris mu Bufaransa ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 23 yihishahisha.

Afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, aho mu Ugushyingo 1993, Sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50 yakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside.

Kabuga akurikiranweho ibyaha birindwi, birimo icya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *