Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yandikiye Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) arumenyesha uruhuri rw’ibibazo byugarije iyi kipe bituma ihoramo ubwumvikane buke.
Mu ibaruwa ndende Sadate yandikiye ruriya rwego, yagaragaje ko ibibazo Rayon Sports imazemo imyaka itari mike byatewe n’abashatse gushimuta iyi kipe guhera muri 2013, kugera magingo aya bakaba bagifite uwo mugambi.
Mu bo uyu muyobozi yagatutseho cyane, harimo Ngarambe Charles uri mu bafashije Rayon Sports kubona ubuzima gatozi, aho amushinja kuba mu bise Rayon Sports ikipe nshya yashingiwe Kicukiro muri 2013, birengagije ko Rayon Sports ya yashingiwe i Nyanza mu 1965.
Perezida Sadate yavuze ko iyi Rayon Sports yashingiwe ku Kicukiro muri 2013 yashinzwe mu buryo budakurikije amategeko, abavuga ko bayishinze bakaba barabikoze bagamije kuyiyitirira no kuyisahura bakoresheje amayeri.
Yavuze ko kumva ko buri wese yumva akwiye gusahura Rayon Sports byatumye ikipe yisanga iyobowe na “Komite eshatu zitandukanye.”
Asobanura ibya Ngarambe, Perezida Sadate yagize ati”Ngarutse kuri Bwana Ngarambe Charles uvuga ko ari we ReprĂ©sentant LĂ©gal ngo kuko ari we ugaragara mu nyandiko zatse ubuzima gatozi muri RGB (na byo akaba yarabikoze mu buryo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntago kuba ari we watse ubuzima gatozi bisobanura kuzaba ReprĂ©sentant LĂ©gal ubuzima bwe bwose, kuko yarasimbuwe”.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kuba Ngarambe yitwaza ko hatandikiwe RGB ngo imenyeshwe ko yasimbuwe, na byo bitamuha ububasha bwo gukomeza kuba umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, kuko yasimbuwe mu matora we ubwe yigiriyemo uruhare, mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanyabubasha.
Ku bwa Sadate “Abakunda kuduruvanga Rayon Sports ni abafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse n’abayishakamo indonke.”
Yakomeje agira ati”Abantu nkabo ni abashaka guhisha amakosa yakozwe mu micungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS , n’ushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa n’abo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.”
Perezida Sadate yavuze ko imicungire mibi ya Rayon Sports yatumye inanirwa kwishyura imisoro irenga miliyoni 229 hagati y’umwaka wa 2014, 2015 na 2016, hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

14 Responses
Perezida wa Rayon Sports yagaragarije RGB uruhuri rw’ibibazo byugarije ikipe
Urazi ibibibazo biri muriyi kipe bigoye kubikemura kubera iki? Ikipe igoswe nabotwakwita ibisambo biziranye biherekanya gusahura mwibaze impamvu ihoramo induru kuvakera iyoborwa na bamajyambere so ahobigeze izaseswe induru ziveho ejo bitajyamumoko da.

Sadate nagende twararurambiwe

ahubwo ibisahiranda, bya rusahuriramunduru ni bisigeho. sinavuga ngo nibigende ahubwo bireke kunaniza Sadat wacu, biyoboke inzira yubaka.

Nakumiro! Inda gusa!

Iyi kipe yishwe no kutagira iwa yo. Nta kibuga igira. Umugabo utagira urugo abarizwa mo aba Ari umugabo nyabaki? Si ibyo gusa, ese Akarere ka Nyanza ko kabona bagatwara ikipe ya ko kakicecekera byo ni shyashya?
Gusa, buriya ntawamenya icyo bucya bucyanye…

Igihe kirageze ngo ukuri kujye ahagaragara,kuko induru zo muri gkndiro fc ycu turayirambhgwe pe!